Kuri uyu wa Kabili taliki ya 11 Kamena 2019 mu Kigali Serena Hotel, Abayobozi ba kaminuza zitandukanye n’umuyobozi wa gahunda yiswe 'Kwiga mu Rwanda' (Study in Rwanda) bagiranye ikiganiro n’itangazamauku basobanura ibyiza byo kwiga mu Rwanda.
Itangazamakuru ryasobanuriwe byimbitse ibyiza byo kwiga mu Rwanda aho Gakwandi Claude Umuyobozi wa Study in Rwanda yasobanuye uko iki gitekerezo cyaje mu mwaka wa 2014, nyuma y’imyaka itanu gusa hakaba hari kaminuza ifite abarenze 400.Claude Gakwandi yavuze ko nyuma ya Visit Rwanda na Made in Rwanda, hakurikiyeho Study in Rwanda.
Gakwandi Claude watangije 'Study in Rwanda'
Gakwandi Claude yasobanura ukuntu iki gitekerezo cyaje aho yazuze ko yatangiye ajyana abanyeshuri muri Canada mu mwaka wa 2004. Yavuze ko muri icyo gihe mu Rwanda nta Kaminuza nyinshi zari zihari kandi n'izari zihari ngo ntabwo zari zifite amashami abanyeshuri bifuzaga. Mu mwaka wa 2014 ni bwo Canada yafunguye Ambasade mu Rwanda aho babonye ubushake Abanyarwanda bafite mu kwiga bahita batera inkunga igitekerezo cyo kwiga mu Rwanda.
Prof.Tombora Gustave umwarimu akaba n'umushakashatsi muri UTB
Ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo n’ikoranabuhanga (UTB), Prof Tombola Gustave yavuze ko n’ubwo hari abana b’abanyapolitiki cyangwa abana b'abakire bajya kwiga muri Kaminuza zo hanze bitavuze ko Kaminuza zo mu Rwanda zidatanga uburezi budafite ireme.
Prof Tombola Gustave yavuze ko n’ubwo umwana yoherezwa kwiga mu mahanga yiga ibintu bisa n’ibyo uwo mu Rwanda yiga bigatandukanira ku giciro. Ibi yabitangarije itangazamakuru hamwe na bagenzi be bigisha bakanayobora za Kaminuza zitandukanye zari zitabiriye uyu muhango muri gahunda yiswe 'Kwiga mu Rwanda' (Study in Rwanda).
Abayobozi bari bahagarariye Kaminuza zitandukanye
Uyu mwarimu akaba n’umuyozi ushinzwe amasomo muri Kaminuza yabwiye abari aho ati: “Umukire ashobora gutanga amafaranga ye menshi mu mashuri arihirira umwana we hanze kuko ayafite, ariko ugasanga amasomo umwana we yiga ntaho ataniye n'ayo uwiga mu Rwanda.”
Iyi gahunda yiswe ‘Study in Rwanda’ iri gukorwa ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ndetse na (REB) hamwe na kaminuza zitandukanye ari zo African Leadership University (ALU), African Institute of Mathematical Studies, Open University, U.G.H.E. (University of Carnegie Melon Global Health Equity), Kaminuza y’u Rwanda n’izindi.
Hasobanuwe ko mu Rwanda hari ireme ry’uburezi kandi ribungabunzwe n'Inama nkuru y’uburezi (High Education Council). Gahunda yiswe iga mu Rwanda (Study in Rwanda) igamije kureshya za Kaminuza zo mu mahanga gushora mu Rwanda.
ANDI MAFOTO
Hari gukorwa ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwiga mu Rwanda
UMWANDITSI: Paul Mugabe/ Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO