RFL
Kigali

MU MAFOTO: Women Foundation Ministries bari kugirira ibihe bidasanzwe mu giterane '7 Days of Worship'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/06/2019 20:50
0


Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignonne Alice Kabera iri mu giterane ngarukamwaka cyiswe '7 Days of Worship' mu kinyarwanda bikaba bisobanuye 'Iminsi 7 yo kuramya Imana'. Abari kwitabira iki giterane bari kucyigiriramo ibihe byiza aho basabana n'Imana binyuze mu kuyiramya ndetse no mu Ijambo ry'Imana.



Iki giterane '7 Days of Worship' kiri kubera ku Kimihurura buri munsi kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa tatu z'ijoro. Ni igiterane cyatangiye tariki 9/06/2019 bikaba biteganyijwe ko kizasozwa nyuma y'iminsi 7 ni ukuvuga taliki 15/06/2019. Gifite insanganyamatsiko yitwa 'Ebenezer' bisobanuye ibuye rishingwa hagati y'ibyahise n'ibiri imbere. Benshi bari guhembukira muri iki giterane binyuze mu mpanuro bahabwa n'abakozi b'Imana batandukanye ndetse no mu bihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana.


Apostle Mignonne umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries

Ku munsi wa kabiri w'iki giterane, Apostle Mignonne Kabera yashimiye abitabiriye ku wa Mbere umunsi uba utoroshye kuri benshi mu bakristo na cyane ko ku Cyumweru nabwo baba bari mu nzu y'Imana. Yashimiye cyane Pastor Marc Kagisye waturutse i Burundi akitabira iki giterane. Yasobanuye ko 'Ebenezer' ari Ibuye ry'ubufasha. Yasobanuye iri jambo yifashishije icyanditswe kiri mu "Kuva 17:12-14. Apostle Mignonne yavuze ko Imana ari yo ikoresha abantu kugira ngo babere abandi Ebenezer. Pastor Marc Kagisye waturutse i Burundi na Pastor Edmont Kivuye na we w'i Burundi ni bamwe mu bakozi b'Imana bari guhesha umugisha abitabira iki giterane cy'Iminsi 7 yo kuramya Imana.




Ibihe byo guhembuka muri '7 Days of Worship'

Pastor Marc Kagisye yatangiye ashimira Imana yamugiriye ubuntu bwo kugaruka kuvuga ubutumwa bwiza mu Rwanda. Yunzemo ati "Bwira umuntu mwicaranye uti Bonne appetit". Ubwo yigishaga ku mabuye cumi n'abiri (12 stones), Pastor Marc Kagisye yagize ati: "Amabuye ni ikintu kidasanzwe muri Bibiliya. Amabuye 12 Imana yabwiye Yakobo. Imana yakoze ikintu kisa ukwacyo. Ibuye ryose riri muri Bible rifite message yaryo. Challenge ni ink'aho hariho doubt y'uko Imana izabasha kubatabara. Ni iki gituma abantu b'Imana batakaza ubutsinzi, bakiheba ?... Israel yaragabanukiwe ariko ntiyava mu buntu. Ni kihe kintu cyagabanukije kugendera mu butsinzi ku buzima bwawe?


Pastor Marc Kagisye mu giterane 'Iminsi 7 yo kuramya Imana'

Akomeza avuga ko Ebenezer muri Samuel 1:7 ko hibutsa intsinzi (gutabarwa kw'Imana). Ati: "Birashoboka ko aho twaboneye umugisha ari ho tubonera ibibazo (The same plot). Nta gloire, nta souffrance kwanza. La vie chretienne va avec 2 experiences souffrance&Gloire. Ntibikwiye ko duhindura nature y'Imana kubera kuzuza insengero. Abatabizi barabaye dissapointed. Kugira ngo ntituyimenyere ikoresha inzira zitandukanye Samuel 4:1-10. Iducisha n'ahantu kugira ngo itwereke kunesha kwayo.


Yakomeje agira ati "Kunesha ni umugabane w'abizera. Imana yamaze kutuneshereza. Akantu gato gashobora gutuma ubona difference y'ibintu. Israel yamenyereye gutsinda ku buryo yatangiye no kwibagirwa igituma batsinda. They got used to Victory. Batangira kwibaza, ni gute Imana yakwemera ko bapfa abantu bacu?" Yabwiye abari muri iki giterane ko ari ibirahure abantu baboneramo Imana. Yabasabye kongera bagakunda Imana nka mbere bakayiramya mu Mwuka no mu Kuri.

Pastor Marc Kagisye yagize ati: "Turi ibirahure abantu baboneramo Imana yacu nubwo bayipinga barayizi. Kimwe mu bibazo bikomeye muri church ni uko emotions zafashe umwanya muri Spirit. Kuki twatakaje kwikundira Imana tutaramenya byinshi muri yo none twigize experts mu by'Imana. Ntukitiranye Forme na Font imbere no hanze ni ibintu bibiri bidafite aho bihurira. Ntibimarwa inyota ni ibintu bimwe bihora bigongana. Uko nubaha icyo imbere no hanze bigira effect. Kuki buri gihe ibibazo bije tubaza Imana ahubwo tubyibaze bimwe muri byo tubifitiye ibisubizo."

REBA ANDI MAFOTO YO MU GITERANE '7 DAYS OF WORSHIP'

Yahembukiye muri iki giterane

Apostle Mignonne ku munsi wa 2 w'igiterane '7 Days of Worship'

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE KU MUNSI WA 2 W'IKI GITERANE


AMAFOTO+VIDEO: Women Foundation Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND