RFL
Kigali

Rwanda 63-74 Tanzania: “Umukino twawukinnye dufite ubwoba bwinshi”-USANASE

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/06/2019 17:14
0


Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 yatangiye imikino y’akarere ka Gatanu (FIBA U 16 Zone 5) itsindwa na Tanzania amanota 74-63 mu mukino ufungura irushanwa ryatangiye mu Rwanda kuzageza kuwa 15 Kamena 2019.



Wari umukino ufungura irushanwa ukaba uwa mbere mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 16 bari gushaka itike y’imikino Nyafurika y’ibihugu izabera mu Rwanda kuva tariki 26 Nyakanga kugeza kuwa 4 Kanama 2019 muri Kigali Arena i Remera.

Usanase Charlene kapiteni w’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko ikipe y’u Rwanda yakinnye uyu mukino bafite ubwoba kuko ngo wari umukino wabo wa mbere mpuzamahanga bakinnye kuva bavuka.

“Tanzania baturushije kwigirira icyizere kandi nta bwoba batangiranye nkatwe muri twe kuko wari umukino nakwita uwa mbere ukomeye byatumye dutangirana ubwoba bihita bidupfana”. Usanase


Usanase Marlene kapiteni w'u Rwanda U16

Abajijwe impamvu ikipe y’u Rwanda yakoze amakosa menshi mu mukino byabaviriyemo aho ikosa ryose bakoraga ryahanishwaga “Lance”, Usanase yavuze ko amakosa bakoze yaturutse ku bwoba bari bafite mu mukino.

“Ni ubwa bwoba kuko amakosa twakoze ni menshi cyane amakosa y’inyuma mu bwugarizi. Twatangiranye ubwoba kandi Tanzania twabakubitaga amaboko kandi murabizi ko muri Basketball ibyo byose ni amakosa”. Usanase

Muri uyu mukino, u Rwanda rwari mu rugo rwatsinzwe agace ka mbere amanota 22-13 mbere yuko rutsindwa agace ka kabiri amanota 17-13. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye n’ubundi Tanzania iri imbere n’amanota 35 kuri 30 y’u Rwanda.


Usanase Marlene kapiteni w'u Rwanda avuga ko bakinanye ubwoba bikabaviramo gutsindwa  

Agace ka gatatu, Tanzania yatsinze amanota 18 u Rwanda rufite amanota 12. Agace ka nyuma (4), amakipe yombi yanganyije amanota binjije kuko yaba u Rwanda na Tanzania buri kipe yatsinze amanota 21.

Mollel Catherine wa Tanzania yahize abandi mu gutsinda ashyitsa amanota 32 mu gihe Nyiramugisha Hope (Rwanda) yamukurikiye afite amanota 22.

Mollel Catherine munsi na Charlene Usanase 

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Abakobwa) izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019 saa saa kumi n’imwe z’umugoroba bakina na Uganda. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND