Ubusanzwe mu Rwanda bikunze kuvugwa ko hari ahantu hatandukanye nyaburanga hateye amatsiko, hamwe muho benshi bagirira amatsiko ni ku butaka butagatifu bw’i Kibeho ahabereye Ibonekerwa ry’umubyeyi bikiramariya. Aha haba amazi y’umugisha abantu benshi bahamya ko akiza indwara akirukana n’amadayimoni.
Aka gace Inyarwanda.com twagatembereyemo dushaka kuganira nabaturage ku bijyanye n’aya mazi matagatifu, mu kiganiro twagiranye na bamwe mu baba baje kuvoma kuri aya mazi baduhamirije ko iyo wizera aya mazi ashobora kugukiza indwara ariko kaned anirukana imyuka mibi mu bantu.aya mazi ni ay’isoko yavutse ubwo umubyeyi Bikiramaliya yabonekeraga i Kibeho.
Aya mazi aturuka mu isoko yitiriwe umubyeyi Bikiramaliya abahatuye bahamya ko akurura abantu benshi baturutse imihanda yose, icyakora ariko nanone bahamya ko hakenewe ibikorwaremezo mu rwego rwo kwagura iterambere ry’aka gace. Aba baganiriye na Inyarwanda batangarije Inyarwanda ko aka gace gakeneye iterambere rihagije ku buryo abahasura baturutse kure babona aho bacumbika mu gihe bamaze gusenga.
Bisaba kuzindukirayo kugira ngo usengere muri aka gace
Iterambere riri kuhaza gake gakeAka gace karangwa n'aho gusengera henshiMu kiliziya KibehoMu gishanga ahari isoko y'amazi y'umugishaAbaturiye aha baba bavomayo amazi
Baba bahakora amasukuAmazi aturuka ku isoko y'umubyeyi Bikiramaliya
REBA HANO IKIGANIRO N’ABATURAGE BATUYE KU BUTAKA BUTAGATIFUBWA KIBEHO
TANGA IGITECYEREZO