RFL
Kigali

Prosper Nkomezi yatumiye Simon Kabera na Alarm Ministries mu gitaramo cye yise 'Ibasha Gukora Live Concert'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/06/2019 10:46
0


Prosper Nkomezi impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda ageze kure ategura igitaramo cye cya mbere azamurikiramo album ye ya mbere. Kuri ubu amakuru mashya ku gitaramo cye ni uko yamaze gutumira Simon Kabera na Alarm Ministries muri iki gitaramo cye.



UMVA HANO 'HAZABA' INDIRIMBO NSHYA YA PROSPER NKOMEZI

Prosper Nkomezi ni umusore ukiri muto ukunzwe mu ndirimbo Sinzahwema (benshi bazi nka Amamara), Humura, Ibasha gukora, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga, Hazaba n'izindi. Kuri ubu Prosper Nkomezi ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye azamurikiramo album ye ya mbere yise 'Sinzahwema'. Iki gitaramo cyiswe 'Ibasha Gukora Live Concert' kizaba tariki 7/7/2019 kibere muri Kigali Serena Hotel.


Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Prosper Nkomezi yadutangarije ko muri iki gitaramo cye azaba ari kumwe na Simon Kabera, Alarm Ministries n'abandi banyuranye atari yatangaza. Asobanura impamvu yamuteye gutegura iki gitaramo yagize ati: "Ngiye gukora concert kubera ko ari igihe nyacyo. Nari maze igihe babinsaba abakunda ibihangano byanjye ariko nari ntegereje isaha y'Imana ariyo iyi yageze."


Igitaramo Prosper Nkomezi yatumiyemo Alarm Ministries na Simon Kabera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND