RFL
Kigali

Basketball: U Rwanda rwatangiye imikino ya Zone V rutsindwa na Tanzania-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/06/2019 21:52
0


Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 yatangiye imikino y’akarere ka Gatanu (FIBA U 16 Zone 5) itsindwa na Tanzania amanota 74-63 mu mukino ufungura irushanwa ryatangiye mu Rwanda kuzageza kuwa 15 Kamena 2019.



Wari umukino ufungura irushanwa ukaba uwa mbere mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 16 bari gushaka itike y’imikino Nyafurika y’ibihugu izabera mu Rwanda kuva tariki 26 Nyakanga kugeza kuwa 4 Kanama 2019 muri Kigali Arena i Remera.


Tanzania bishimira amanota abiri y'umunsi wa mbere w'irushanwa 

Muri uyu mukino, u Rwanda rwari mu rugo rwatsinzwe agace ka mbere amanota 22-13 mbere yuko rutsindwa agace ka kabiri amanota 17-13. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye n’ubundi Tanzania iri imbere n’amanota 35 kuri 30 y’u Rwanda.

Agace ka gatatu, Tanzania yatsinze amanota 18 u Rwanda rufite amanota 12. Agace ka nyuma (4), amakipe yombi yanganyije amanota binjije kuko yaba u Rwanda na Tanzania buri kipe yatsinze amanota 21.

Mollel Catherine wa Tanzania yahize abandi mu gutsinda ashyitsa amanota 32 mu gihe Nyiramugisha Hope (Rwanda) yamukurikiye afite amanota 22.


Mollel Catherine yatsinze amanota 32 mu mukino


Nyiramugisha Hope (Rwanda) yatsinze amanota 22 mu mukino

L.Munezero (Rwanda) na Anna Sailepu (Tanzania) buri umwe yatsinze amanota 16 bakurikirwa na Naurei Lamunjeri Ngimasirwa (Tanzania) watsinze amanota 14.

Muri rusange u Rwanda rwagerageje gukina ariko ahanini rugorwa n’ibintu bibiri (2) birimo kugarira nabi bityo ukabona ubusatirizi bwa Tanzania buragera ku nkangara amanota agahita akorwa nta mbogamizi bafite. Bigaragara ko ubwugarizi bw’u Rwanda rufite intege nke ugereranyije n’u Rwanda.



Umukino ufungura irushanwa watangiye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba w'uyu wa Mbere 

Ikindi cyatumye amanota y’u Rwanda aba iyanga nuko abakinnyi b’u Rwanda ubona batamenyereye gutera imipira igera neza mu nkangara bityo ugasanga barahusha cyane amanota bagerageje gukora ndetse ugasanga Tanzania iri no kubasigira mu bijyanye no gutera amanota atatu.

Mu cyiciro cy’abakobwa, u Rwanda rufite itike kuko ari rwo ruzakira imikino ya nyuma Nyafurika. Mu gihe ikipe y’u Rwanda yasoza ku mwanya wa mbere byaba ngombwa ko ikipe izasoza ku mwanya wa kabiri hagati ya Uganda na Tanzania ariyo bazajyana mu mikino Nyafurika izabera mu Rwanda. Mu cyiciro cy’abahungu harashakwa ikipe imwe izaba yasoje ku mwanya wa mbere.


Kariza w'u Rwanda ahana ikosa rizamura amanota   

Bitewe nuko amakipe y’abahungu ari macye (2), imikino yabo izatangira kuwa Gatatu mu gihe abakobwa batangiye kuri uyu wa Mbere kuzageza kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019. Mu byiciro byose amakipe azajya ahura hagati yayo (Round Robbin System) harebwe uko bakurikiranye.




Ikipe y'u Rwanda yari ifite imbaraga nke mu kugarira 

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019 

 -Rwanda  63-74 Tanzania (Girls)

Kuwa Kabiri tariki 11 Kamena 

18.00 – Tanzania vs Uganda (Girls)

Kuwa Gatatu tariki 12 Kamena 2019

17.00 - Uganda vs Rwanda (Girls)

19.00 - Rwanda vs Uganda (Boys)

Kuwa Kane tariki 13 Kamena 2019

18.00 - Tanzania vs Rwanda (Girls)

Kuwa Gatanu tariki 14 Kamena 2019

18.00 - Uganda vs Tanzania (Girls)

Kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019

17.00 – Rwanda vs Uganda (Girls)

19.00 - Uganda vs Rwanda (Boys)


Nyiramugisha Hope murumuna wa Iradukunda Karugenge Yvonne umunyamakuru wa Radio &TV10



Usanase kapiteni w'u Rwanda akina yambaye amadarubindi kuko afite ikibazo cy'amaso 




Tanzania yari ikipe ibangutse cyane kurusha u Rwanda 


Abakinyi b'u Rwanda ku  mukinnyi umwe wa Tanzania 




Abahungu b'u Rwanda (U16) bafana bashiki babo


Anna Sailepu (12) wa Tanzania yatsinze amanota 16 mu mukino


Mollel Catherine (14) umukinnyi wa Tanzania ukomeye 


Uwimpuhwe (9) ashaka intsinzi y'u Rwanda 


Aya Ahmed Agy umusifuzi w'umukino avugana n'abakinnyi 





Mushumba Charles umutoza mukuru w'u Rwanda 


Mbere y'umukino abakinnyi babanza gusuhuzanya 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND