RFL
Kigali

Kenya: Umunyarwanda Sammy Bakongo yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Umubyeyi Mwiza'-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/06/2019 9:18
2


Umuhanzi nyarwanda Sammy Bakongo uba muri Kenya yasohoye amashusho y'indirimbi 'Umubyeyi Mwiza' avugamo cyane akamaro k'umubyeyi, agashimangira cyane urukundo rw'umubyeyi.



Mu kiganiro na INYARWANDA Sammy yavuze ko iyi ndirimbo ye ayituye ababyeyi bose muri rusange. Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo 'Umubyeyi mwiza' Sammy Bakongo aterura agira ati"Ese navuga iki ku mubyeyi wanjye ko yambereye umubyeyi mwiza. Reka ndashimira Imana yo yamutije imbaraga n'ubutware agashobora kundera kuko atari kubishobora atari kumwe nayo (Warakoze, warakoze Mana x2."


Mu kiganiro twagiranye yagize ati"Njye nakoze iyi ndirimbo 'Umubyeyi mwiza' ngira ngo nshimire Mama wange, yaramfashije, yarambyaye, arandera ndakura ubu ndi mukuru kandi byose mbikesha we Imana yamumpaye nayo narayishimiye. Abantu bakwiye kumenya ko iri atari ishimwe ryanjye gusa ahubwo buri wese niko yakabikoze".

Muri iyi ndirimbo Umubyeyi Mwiza yavuzemo uburyo se yagize uruhare mu kuvuka kwe bityo nawe akaba akwiye ishimwe. Sammy Bakongo ubusanzwe ni umuhanzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana ariko akibanda ku buzima bwite bw'abantu aho aba mu gihugu cya Kenya.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUBYEYI MWIZA YA SAMMY BAKONGO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • samuel4 years ago
    Sammy komerezaho turagushyigi kiye
  • Iradukunda Jeand'amour 1 year ago
    Nukumusaba koyakongera ibihangano bye bikagera kure.





Inyarwanda BACKGROUND