MTN Rwanda iri ku isonga mu Rwanda mu gutanga serivise itanga zitumanaho, muri uku kwezi kwa Gatandatu yatangije igikorwa cyo gufasha yise '21 Days of Y’ello Care kizamara igihe kingana n'iminsi 21. Igikorwa cyayo cya mbere yagikoreye i Nyanza mu ishuri n'ibitaro (HVP Gatagara) bifasha abafite ubumuga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena 2019, MTN Rwanda yatangiriye i Nyanza urugendo rw'iminsi 21 yise ‘’21 Days of Y'ello Care’’ akaba ari gahunda yitabiriwe n'abakomeye barimo Mayor w'Akarere ka Nyanza ndetse n'Umuyobozi Mukuru wa MTN mu Rwanda Bart Hofker.
Ni gahunda ifite intego yo guhindura ubuzima bw’urubyiruko hakorwa ibikorwa
by'urukundo biri mu byiciro 3 ari byo ikoranabuhanga, kwereka urubyiruko ko
rushoboye (Youth Empowerment) no kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge akaba ari ibikorwa
bizabera i Nyanza, Huye, Rwamagana ndetse no mu kigo ngororamuco cya Iwawa.
Iki gikorwa cyatangijwe n'ibikorwa byakorewe muri HVP Gatagara ya Nyanza aho MTN Rwanda yatanze amahugurwa mu gihe kingana n'icyumweru kuri bano banyeshuri barimo abafite ubumuga ndetse n'abatabufite babakangurira ndetse banabigisha uburyo baca ingoyi y'ubwigunge bakumva ko bashoboye bagakora bakibeshaho.
Mu gikorwa cy'uyu wa Gatanu tariki 7/6/2019 MTN Rwanda yatanze impano z'ibikoresho birimo intebe 15 (Wheelchairs) na mashine 5 ku banyeshuri biga gusudira ndetse n'abiga
kudoda n'ibindi byinshi.
Zimwe mu mpano zashyikirijwe iki kigo
Intebe 15, mashine 5 z'abiga gusudira ndetse n'ubudozi
Abanyeshuri bo mu ishami ry'ubudozi
Bamwe mu bana bitabiriye aya mahugurwa batangarije Inyarwanda.com ko bashimira byimazeyo MTN yabatekereje ndetse ikanabaganiriza bimwe mu bintu byabafasha ejo hazaza. Emmanuel wiga mu wa 3 mu ishami ry'ubudozi yagize ati ‘’ Ndashima cyane MTN yampaye icyizere yuko nashobora gukora nkiteza imbere ntasabirije kuko abantu bamenyereye ko abafite ubumuga badakora ahubwo bagasabiriza jye mfite umushinga yuko mu myaka 5 iri imbere nzaba nariyubakiye inzu y'ubudozi yanjye’’
Undi twaganiriye nawe yagize ati ‘’ MTN ni abantu beza pe batwigishije
uburyo bworoshye umuntu yaba umu agent agakora akibeshaho ubu njye inzozi zanjye mfite nindangiza amashuri ni uko nindamuka mbuze akazi nzahita nitabaza MTN nkaba
umu agent wabo nanjye nkajya ncuruza’’
Abana bitabiriye amahugurwa y'icyumweru yatanzwe na MTN
Mayor w'akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda yageneye ubutumwa bugufi bano banyeshuri aho yabibukije ko nubwo bafite ubumuga ariko bashoboye nk'abandi bose anababwira ko kandi icya mbere ari ukudacika intege kuko icyo umuntu yifuje akagiharanira byanze bikunze akigeraho.
Mayor w'Aarere ka Nyanza; Erasme Ntazinda ni we wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa
Mu gusoza iki gikorwa? Bart Hofker Umuyobozi Mukuru MTN Rwanda wari witabiriye
iki gikorwa yageneye ubutumwa abanyeshuri ba Gatagara aho yagize ati: "Nkurikije
n'ubuhamya bw'abanyeshuri bitabiriye aya mahugurwa y'icyumweru numvise bahuriye
ku ntego imwe ari yo yo kwigira icyo nababwira nuko kugira ngo umuntu yigire ari uko
agomba kugira inzozi, akaziharanira ari byo bimugeza ku ntumbero ye. MTN
ntiyabasha kubakemurira ibibazo byose mufite ubu ariko hari icyo yakora, twemereye
inkuga y'igishoro ku banyeshuri 4 bazarangiza amasomo yabo tukabafasha kuba aba
agent ba MTN murakoze’’
Bart Hofker Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda yemereye inkunga y'igishoro ku banyeshuri 4 bazarangiza amasomo yabo
MTN yifatanyije n'urubyiruko kubyina
Uwari uhagarariye umuyobozi w'ikigo cya HVP Gatagara
MTN yahawe ishimwe riturutse mu kigo cya HVP Gatagara
Mu gusoza iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso
REBA HANO MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GIKORWA CY'URUKUNDO CYAKOZWE NA MTN
UMWANDITSI: Joselyne Kabageni (InyaRwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO