RFL
Kigali

Peace Cup 2019:Rayon Sports na AS Kigali bakiranuwe na penaliti-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/06/2019 20:09
1


Ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali basobanuwe na penaliti 3-2 nyuma yo kuba imikino ibiri yabahuje yagize igiteranyo (Aggregate) cy’igitego 1-1.



Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, AS Kigali yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Benedata Janvier ku munota wa 37’ w’umukino.

Nyuma y’iki gitego, byabaye ngombwa ko bitabaza penaliti kuko umukino ubanza Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 cyatsinzwe na Mutsinzi Ange Jimmy ku munota wa 89’.


Abakinnyi ba Rayon Sports bateruye Bikorimana Gerard


Bikorimana Gearrd yakuyemo penaliti



Bishira Latif (Ibumoso) na Mudeyi Suleiman (Iburyo)

Rayon Sports bari bafite ikipe y’abakinnyi 11 ubona hakozwemo impinduka kuko abakinnyi barimo Mudeyi Suleiman na Bukuru Christophe bari babanje mu kibuga kuko abakinnyi nka Ulimwengu Jules, Mugheni Kakule Fabrice na Sarpong Michael(Yasimbuye) batakinnye uyu mukino.


Iradukunda Eric Radou imbere ya Niyomugabo Claude 

Ku ruhande rwa AS Kigali, Nshimiyimana Marc Govin yari yaje mu kibuga nyuma y'uko hajemo umwanya wa Nsabimana Eric Zidane wabonye ikarita itukura mu mukino ubanza ari nako Frank Kalanda yabanje mu busatirizi.

Nyuma y’iminota 90’ amakipe yombi yagiye muri penaliti birangira AS Kigali yinjije ebyiri (2) muri enye (4) mu gihe Rayon Sports bazishyizemo zose.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Michael, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel na Donkor Prosper binjije penaliti mu gihe AS Kigali Bishira Latif na Frank Kalanda bateye penaliti barazihusha kuko iya Frank Kalanda yafashwe neza na Bikorimana Gerard wari mu izamu mu gihe Bishira Latif yayiteye hanze. Nininahazwe Fabrice na Ntamuhanga Thumaine bazinjije.


Kitegetse Bogarde yavunikiye muri uyu mukino nyuma uyo kugongana na Manishimwe Djabel

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI: Bikorimana Gerard (GK,22), Iradukunda Eric 14, Irambona Eric 17, Mutsinzi Ange 5, Habimana Hussein 20, Manzi Thierry (C,4), Donkor Prosper Kuka 8, Bukuru Christophe 18, Manishimwe Djabel 10, Mudeyi Suleiman 13 na Mugisha Gilbert 12.

AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK,21), Bishira Latif 5, Rurangwa Moss 4, Niyomugabo Claude 23, Ntamuhanga Thumaine Tity (C,12), Kitegetse Bogarde 8, Nshimiyimana Marc Govinho16, Benedata Janvier 3, Farouk Ruhinda Saifi 30, Frank Kalanda 9 na Nova Bayama 13.

Amakipe yakomeje muri 1/8 bitarinze gutegereza agizwe na Gasogi United, Rayon Sports, Mukura VS n’Intare FA mu gihe amakipe yatsinzwe agomba gutegereza andi azatsindwa kuri uyu wa Gatandatu bityo bakareba amakipe yatsinzwe mu buryo budakabije(Best Loosers).

Dore uko imikino yarangiye:

-Gasogi United 1-0 Hope FC (Agg. 3-2)

-Rayon Sports FC 0-1 AS Kigali (Agg. 1-1, Rayon win 4-2 on penalties)

-Unity SC 0-2 Mukura VS (Agg. 0-5)

-Intare FC 1-1 Interforce FC (Agg. 4-1)



  

Penaliti ya Mansihimwe Djabel

PHOTOS: Uwihanganye Hardy








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • FAUSTIN.MATAYO.NDAWIRUNDI4 years ago
    NGUNDAREYOYACUCANEEEE





Inyarwanda BACKGROUND