Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 7 Kamena 2019 mu rushanwa rya Tour internationale de Cameroon Nzafashwanayo Jean Claude yegukanye agace ka gatandatu k'iri rushanwa aho yakoreshe amasaha 02h03'01'' 10''.
Ni agaca abanyarwanda bitwayemo neza, aho muri 15 ba mbere hajemo abanyarwanda batatu, Nzafashwanayo Jean Claude yaje kumwanya wambere, UWIZEYIMANA Bonaventure aza kumwanya wa munani, naho MANIZABAYO Eric aza ku mwanya wa 14.
Ni irushanwa risize umunya Cameroon KAMZONG ABOSSOLO Clovis ayoboye by’agateganyo, aho amaze gukoresha 20h56'37'' akaba hagati ye n’umunya Morocco witwa BDADOU Youssef harimo ikinyuranyo cy’amasegonda 15, aho amaze gukoresha 20h56'52''.
UWIZEYIMANA Bonaventure niwe munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange rw’agateganyo, aho amaze gukoresha 20h57'53'' hakaba harimo ikinyuranyo cy’ umunota umwe n’amasegonda 16, n’uyoboye iri rushanywa.
Ikipe ya SNH VELO CLUB niyo iyoboye iri rushanwa kugeza ku gace ka gatandatu, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri ku mwanya wa Gatandatu.
Tour Internationale de Cameroon ni irushanwa riba buri mwaka rikabera mu gihugu cya Cameroon aho uyu mwaka ryatangiye taliki ya 1 Kamena 2019 rikaba rizasozwa taliki ya 9 Kamena 2019. Umwaka ushize rwegukanywe n’umunyarwanda UWIZEYIMANA Bonaventure.
Paul Mugabe/Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO