RFL
Kigali

Umunyarwanda Nzafashwanayo Jean Claude yegukanye agace ka 6 muri Tour Internationale de Cameroon

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/06/2019 16:15
1


Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 7 Kamena 2019 mu rushanwa rya Tour internationale de Cameroon Nzafashwanayo Jean Claude yegukanye agace ka gatandatu k'iri rushanwa aho yakoreshe amasaha 02h03'01'' 10''.



Ni agaca abanyarwanda bitwayemo neza, aho muri 15 ba mbere hajemo abanyarwanda batatu, Nzafashwanayo Jean Claude yaje kumwanya wambere, UWIZEYIMANA Bonaventure aza kumwanya wa munani, naho MANIZABAYO Eric aza ku mwanya wa 14.

Ni irushanwa risize umunya Cameroon KAMZONG ABOSSOLO Clovis ayoboye by’agateganyo, aho amaze gukoresha 20h56'37'' akaba hagati ye n’umunya Morocco witwa BDADOU Youssef harimo ikinyuranyo cy’amasegonda 15, aho amaze gukoresha 20h56'52''.


UWIZEYIMANA Bonaventure niwe munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange rw’agateganyo, aho amaze gukoresha 20h57'53'' hakaba harimo ikinyuranyo cy’ umunota umwe n’amasegonda 16, n’uyoboye iri rushanywa.

Ikipe ya SNH VELO CLUB niyo iyoboye iri rushanwa kugeza ku gace ka gatandatu, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri ku mwanya wa Gatandatu.

Tour Internationale de Cameroon ni irushanwa riba buri mwaka rikabera mu gihugu cya Cameroon aho uyu mwaka ryatangiye taliki ya 1 Kamena 2019 rikaba rizasozwa taliki ya 9 Kamena 2019. Umwaka ushize rwegukanywe n’umunyarwanda UWIZEYIMANA Bonaventure.

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nkunda urwanda4 years ago
    nejejwe bidasubirwaho nubutwari bwuyu muvandimwe





Inyarwanda BACKGROUND