RFL
Kigali

Simba ntabwo izitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/06/2019 13:10
1


Nk'uko imaze kubitangaza kurukuta rwayo rwa Twitter, ikipe ya Simba Sports Club yatwaye igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka muri Tanzania, ntabwo izitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ry’uyu mwaka rizabera mu Rwanda.



Ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko impamvu iyi kipe itazitabira iri rushanwa ari uko byahuriranye n’irindi rushanwa rikomeye izitabira ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).

Itangazo Simba SC yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter 

Simba ntabwo izitabira iri rushanwa mu gihe umwaka ushize yageze ku mukino wa nyuma aho yatsinzwe na Azam 2-1.

CECAFA Kagame Cup igiye kubera mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu kuko yahaherukaga muri 2014. Uwo mwaka yegukanywe na Al-Merrikh Sporting Club yo muri Sudani itsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

CECAFA Kagame Cup y’umwaka ushize yakiniwe muri Tanzania yegukanwa na AZAM FC itsinze Simba SC ku mukino wa nyuma 2-1, irushanwa amakipe yo mu Rwanda atitwayemo neza kuko APR FC yasezerewe mu matsinda naho Rayon Sports isezererwa muri kimwe cya kane

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nitwa turamyimana emmy4 years ago
    NJYEWE NDUMUFANA APRFC TWEBWE NKABAFANA BA APRFC TURIFUZAKO SEKAFA YATANGIRA UMUTOZA BARAMWIRUKANYE IGASIGARANWA NAJIMI MURISA TURARAMBIWE RWOSE





Inyarwanda BACKGROUND