RFL
Kigali

Neymar yanze kujya muri Real Madrid abwira PSG ko yifuza kujya muri Barcelona

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/06/2019 13:03
0


Neymar yabwiye ikipe ya Paris Saint Germain ko FC Barcelona ari yo kipe yonyine ashobora kwerekezamo, avuga ko adashaka kwerekeza Bernabeu mu ikipe ya Real Madrid.



Neymar wifuza kujya gukinana na Messi 

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil umaze imyaka ibiri mu ikipe y’ I Paris, ntabwo yishimiye ko ikipe ye iri kuvugana na Real Madrid ngo abe yayerekezamo muri Nyakanga uyu mwaka. Madrid yerekanye ko ishaka uyu mukinnyi nyamara we ntabwo ashaka kuba yayerekezamo.

Neymar wifuzwa cyane n'ubuyozi bwa Real Madrid 

Neymar yatangaje ko ashaka kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona cyangwa akaguma muri PSG, ko   adashaka kwereza mu ikipe ya Real Madrid nk'uko tubikesha Dailymail.

Ibinyamakuru byo muri Esipanye byatangaje ko Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez n’umwungiriza we Jose Angel Sanchez bose bakoze uko bishoboka kugira ngo babe babasha gusaba uyu mukinnyi kuba yakwerekeza i Bernabeu ariko we akaba ashaka kugaruka muri FC Barcelona.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko yaje muri PSG avuye muri Barcelona, yanditse amateka yo kuba ariwe mukinnyi waguzwe menshi ku isi, aho yaguzwe miliyoni 198 z’amayero mu mwaka wa 2017. Neymar yaje  muri FC Barcelona mu mwaka wa 2013 aho yayimaze Imyaka ine akayikinira imikino 123 ayitsindira  ibitego 68.  

PSG ntabwo yifuzaga kugurisha uyu mukinnyi aho yamuzanye ishaka kuba yatwara igikombe kiruta ibindi kumugabane w’uburayi UEFA Champions League.

Neymar wagize imvune ikipe ya Brazil ikina na  Qatar umukino wa gicuti 

Neymar kandi   ntabwo azagarara mu ikipe ya Brazil mu gikombe cya Copa America nyuma yo kugira imvune ishobora gutuma amara ibyumweru bine hanze. Yakomeje kwihangana mu mukino   ikipe ye yakinaga na Qatar ariko nyuma y’iminota 20 yaje gusohoka yerekeza hanze y’ikibuga abaganga b’ikipe ya Brazil bajya kumufasha.

Nyuma yo kugira iyi mvune Neymar ari gukurikiranwa n’abaganga aho baza gutangaza igihe azamara hanze nyuma yo kumukorera ibizami. Abaganga ba Brazil bavuze bati: Neymar yagize ikibazo cy’imvune gikomeye bidatinze turaza gutangaza ku mugaragaro igihe azagarukira niba koko nta mukino n’umwe wa Copa America 2019 azakina”.

Hanze y’ikibuga Neymar ari gukurikanwaho gufata ku ngufu umukobwa w’umunyamiderikazi ukomoka muri Brazil witwa Najila Trindade Mendes De Souza, nyuma yo kuba yarababajwe n’uburyo Neymar yamufashe ku ngufu mu cyumba cya Hotel. Neymar yahuye na Trindade ariko humvikana urusaku mu cyumba bari barimo.

Najila Trindade Mendes de Souza uvuga ko Neymar yamuhohoteye

Police yo muri Brazil yatangije iperereza nyuma y'uko Trindade atangiye kuvuga ko yafashwe ku ngufu. Trindade umunyamideri wikorera yavuze ko yakunze Neymar mu mazina ye yose ariyo Neymar da Silva Santos Junior ndetse ko yifuje ko babonana mu cyumba cya Hotel. Trindade yagaragaye avugana Neymar yicaye ku gitanda aho Neymar yaje kuhamusiga.

Uyu munyamiderikazi yatangaje ko agiye gushyira hanze uyu mukinnyi aho yavuze ati: "Ngiye kukubabaza, uzi impamvu ngiye kukubabaza, Urayizi? Urabizi ko ngiye kukubabaza? Kubera ko wampemukiye wansize njyenyine”.

Neymar ashobora gukurikiranwa nyuma y'uko uyu mukobwa atangaje ibi, Trindade yavuganye na Televisiyo imwe yo muri Brazil, ayitangariza   ko yahemukiwe aba igitambo biturutse kuri uyu mukinnyi.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND