RFL
Kigali

Ikigero cya nyuma umubiri wihanganiraho uburibwe cyatangajwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/06/2019 21:16
0


Abashakashatsi bapimye ikigero cya nyuma umubiri wihanganiraho uburibwe basuzuma abantu birutse kilometero zirenga 4,000, abasiganwa muri Tour de France n'andi mahiganwa asaba imbaraga nyinshi z'umubiri.



Gusiganwa n'amaguru ni siporo isaba imbaraga no kwihanganira uburibwe bw'umubiri, Bagaragaje ko icyo kigero ari inshuro 2,5 z'igipimo kitwa 'Resting metabolic rate' cyangwa se gutwika ibinure (calories) bigera ku 4,000 ku munsi ku muntu w'ikigero kigereranyije.

'Resting metabolic rate' ni ikigero umubiri w'umuntu ubasha gutwikaho ibinure mu gihe uri kuruhuka. Igipimo kiri hejuru y'ikivugwa n'aba bahanga nta mubiri wabashije kukihanganira. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagore batwite ari bo bantu b'umubiri wihangana kuko bageza no hafi ya kiriya gipimo cya nyuma umubiri ushobora kwihanganiraho uburibwe.

Babutangiriye ku isiganwa ku maguru aho abasiganwa bambukiranya Amerika bakiruka kilometero zirenga 4000 kuva California kugera Washington DC mu minsi 140. Abashakashatsi kandi bagenzuye imihindagurikire y'umubiri y'abantu birukaga marato (42Km) esheshatu mu cyumweru kimwe bakabikora amezi.

'Resting metabolic rate' yabo yapimwaga mbere y'ibi bikorwa bisaba imbaraga no kwihangana k'umubiri ikanapimwa na nyuma. Hapimwaga kandi ibinure batwika mu gihe cy'uburibwe burenze mu gihe bari mu irushanwa ikigero rusange babonye ko umubiri udashobora kurenza mu kwihanganira uburibwe ni inshuro 2,5 za 'Resting metabolic rate' yabo.

Ubu bushakashatsi bugaragaza isano hagati yo kwihanganira uburibwe n'igihe bumara, busanga nko kwiruka marato abantu benshi bazi ko bivuna umubiri cyane bitanegereye kiriya gipimo cya nyuma. Dr Herman Pontzer wo muri kaminuza ya Duke uri mu bakoze ubu bushakashatsi yabwiye BBC ko bakoze bagenzuye abantu benshi ariko nta muntu n'umwe wabashije kurenza kiriya kigero cy'inshuro 2,5.

Ubu bushakashatsi buvuga ko mu gihe cyo gutwita imbaraga z'umubiri w'umugore zibasha kwihanganira uburibwe bikagera ku gipimo cy'inshuro 2,2 z'igipimo kitwa 'Resting metabolic rate'. Dr Pontzer avuga ko ubu bushakashatsi bushobora gufasha abantu kumenya ubushobozi bw'umubiri wabo mu kwihangana ndetse n'abakora amarushanwa by'umwihariko.

 Src:bbc.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND