RFL
Kigali

U Budage: Muganga Niels Högel yakatiwe gufungwa burundu ashinjwa kwica abarwayi 85.

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/06/2019 18:00
1


Umuganga witwa Niels Högel yari asanzwe yarakatiwe n’ubundi igihano cya burundu kubera na bwo kwica abandi bantu abahaye imiti yica avuga ko ivura umutima hagati y'imyaka ya 1999 na 2005.



Uyu Muganga Niels Högel azwi nk'umwicanyi ukomeye w'igihe cya none mu gihugu cy'u Budage. Abashinjacyaha muri urwo rubanza rushya bavuga yishe abo barwayi ashaka kwiyemera kuri bagenzi be ko ashobora guhembura indembe kubarusha.

Umuganga umwe bakoranaga yabwiye ikinyamakuru cy’aho mu Budage Bild ko Niels Högel bari baramuhimbye “Rambo uzura abantu”  biturutse ku kuntu yigizaga kure abandi baganga mu gihe agiye kwita ku barwayi barembye.

Ubwo hasomwaga urubanza rwe Niels Högel w’imyaka 42 y’amavuko yasabye imbabazi imiryango yose yahekuye ku byaha yakoze by’agahomamunwa. Yagize ati: "Ndashaka ni ukuri kubasaba imbabazi ku bibi byose nabakoreye muri iyo myaka yose".

Uyu Niels Högel  yashinjwaga kwica abarwayi barenga 100 mu bice bitandukanye bya Delmenhorst na Oldenburg mu burasizuba. Police itangazako ashobora kuba yarishe abarenga abo, bakaba batarabashije kugaragaza ibimenyetso byose kubera ikibazo cy’inkongi cyabayeho cyatumye ibimenyetso bimwe bizimangana.

Ibitangazamakuru bitandukanye aho mu gihugu cy’Ubudage bivuga ko Niels Högel yemera ko yishe abantu 55, ariko urukiko rwa Oldenburg rwemeza 85. Mu isomwa ry’urwo rubanza umucamanza Buehrmannyavuze ko ababajwe n’uko ubutabera butabashije kumara impungenge imiryango myinshi yahekuwe.

Umunyamakuru wa BBC Jenny Hill uri i Berlin avuga ko urwo rubanza rwababaje Abadage cyane cyane kubera ko abayobozi b’ayo mavuriro bashinjwa ko ntacyo bakoze ku kibazo cy’uko babonaga imibare y’abapfira mu bitaro bayobora yarushagaho kwiyonyera. Uyu Högel yatawe muri yombi mu mwaka wa 2005 ubwo yafatanwawa igihanga ari guha umurwayi imiti atandikiwe i Delmenhorst.

Src: bbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niwe 4 years ago
    Maze n'umuforomo ntabwo ari muganga.





Inyarwanda BACKGROUND