RFL
Kigali

Umunya-Jamaica Konshens yashyize u Rwanda mu bihugu ashobora gukoreramo igitaramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2019 18:18
0


Umuririmbyi w’umunya-Jamaica, Garfield Spence waryubatse nka Konshens, yandikanye amashyushyu agaragaza urutonde rw’ibihugu bigera kuri 11 byo muri Afurika ashobora gukoreramo igitaramo muri uyu mwaka w’2019.



Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Konshens yifashishije amashusho amugaragaza ahamagarwa ku rubyiniro ategerejwe na benshi ari nako akomerwa mashyi nawe agasohoka mu rwambariro afite indangururamajwi amwenyura.

Yanditse avuga ko “Uko nzishima nitumara kwemeza amatiriki yo gutaramira muri Afurika mu bihugu nka Kenya, Uganda, Rwanda, Zimbabwe, Ghana, Gambia, Nigeria, Afurika y’Epfo, Malawi ndetse n’u Burundi. Nihe handi hasigaye ra? Ndumva hatinze kugera.” 

Nta byinshi yatangaje bijyanye n’abamutumiye gutaramira i Kigali, amatariki ndetse naho igitaramo kizabera.

Konshens ni umwe mu bahanzi bafite ibigwi. Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe kugeza n’ubu. Umwibuke mu ndirimbo nka "Winner", "Rasta Impostor", "This Means Money", "Good Girl Gone Bad", "Gal Dem A Talk", "Realest Song", "Represent", "Do Sumn" and "Forward", "Gal a bubble” n’izindi. 

Konshens yateguje ibitaramo agiye gukorera muri Afurika

Mu 2005 yakoze indirimbo “Pon Di Corner” yatumye amenyekana birushijeho. Iyi ndirimbo yamufunguriye amarembo akorera ibitaramo bikomeye azenguruka mu Buyapani.

Konshens ni umu-Dj’s, umuririmbyi, atunganya indirimbo akaba n’umushoramari. Mu gihe amaze mu muziki yakoranye bya hafi n’inzu zireberera inyungu z’abahanzi nka Subkonshus Music, Empire n’izindi

Uyu musore yaherukaga mu Rwanda ku wa 31 Ukuboza 2015 aho yataramiye abanyarwanda mu gitaramo gisoza umwaka kizwi nka ‘Vibe Party’ cyabereye muri Century Park. Yanataramiye kandi muri Stade Amahoro I Remera mu gitaramo kizwi nka East African Party, kuya 01 Mutarama 2016.

Konshens yaherukaga i Kigali mu 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND