Jonathan Raphael Da Silva umunya-Brezil wakinaga muri Rayon Sports yamaze gusubira iwabo muri Brezil nyuma yo kurangiza amasezerano y’amezi atandatu (6) yari afite muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019.
Jonathan
wageze muri Rayon Sports mu Ukuboza 2018 avuga ko kuva yagera mu Rwanda atigeze
abona icyamuzanye muri shampiyona y’u Rwanda kuko ngo yaje aje gukina akazamura
urwego bityo ngo ntiyabibonye.
Nyuma yo
gukina na AS Kigali umukino w’igikombe cy’Amahoro 2019 ndetse akanagira uruhare
mu gutuma Rayon Sports itsinda igitego 1-0 bitewe n’igitutu yateje mu bwugarizi
bwa AS Kigali, Jonthan yavuze ko agiye kugerageza ahandi kuko ngo acyeneye
gukina kurusha guhembwa adakina.
“Naje muri
Rayon Sports nje gukina ntabwo naje nje gutembera mu murwa mukuru w’ u Rwanda.
Ntabwo nigeze mbona umwanya wo gukina kandi si uko ntari nshoboye ahubwo buriya
haba hari impamvu ntazi. Abafana barankundaga kuko n’iminota micye nabaga
ngiyemo babinyerekaga ko bankeneye. Gusa ntabwo ubuzima burangirira muri Rayon
Sports”. Jonathan
Jonathan Raphael Da Silva yasezeye muri Rayon Sports
Yakomeje agira ati" Muri Mutarama 2019 nakabaye naratashye ariko twumvikana n'abayobozi bambwira ko nahaguma. Nibwiraga ko bigiye guhinduka nkaba nabona umwanya ngakina ariko n'ubundi byarangiye ngizwe umukinnyi uri ku rwego rwo hasi. Si ibintu nakunze na gato".
Mbere kandi
yo kurira indege, Jonathan yavuze ko agiye kubanza kujya mu rugo muri Brezil
nyuma akazahava ajya muri Mexique aho afite ikipe bari mu biganiro bityo
akazaba ariho akomereza gahunda z’umupira w’amaguru.
Jonathan Raphael Da Silva ku mukino wa AS Kigali
Kuva mu
Ukuboza 2018, Jonathan Raphael Da Silva yatsindiye Rayon Sports igitego kimwe
muri shampiyona ubwo batsindaga Amagaju FC ibitego 2-1 i Nyamagabe.
TANGA IGITECYEREZO