RFL
Kigali

Rihanna niwe muhanzikazi ufite amafaranga menshi ku isi, yaciye kuri Madonna n'abandi bakomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2019 9:58
0


Umuririmbyi Robyn Rihanna Fenty wakunzwe mu ndirimbo ‘Diamonds’ yayoboye urutonde rw’abahanzikazi bakize kurusha abandi ku isi nk’uko byatangajwe na Forbes Magazine kuri uyu wa kabiri tariki 04 Kamena 2019.



Uyu muhanzikazi w’imyaka 31 y’amavuko yabariwe agera ku madorali miliyoni 600 yinjije avuye mu bikorwa bitandukanye yagiye ashoramo imari nyuma yo kuba ikirangirire mu muziki.

Kuya 23 Gicurasi 2019 uyu muhanzikazi yamuritse ibikorwa bishya bya kompanyi ye y'imideli ya Fenty.

Muri Gicurasi 2019 yabaye umukobwa ufite uruhu rwirabura wa mbere ukoranye na sosiyete y’abafaransa ya LVMH. Yamufashije kumurika ibikorwa bishya bya kompanyi ye y’imideli yiyitiriye ya Fenty yamwijirije agera ku madorali miliyoni 570 mu mwaka ushize.

Iyi kompanyi ye yise Fenty yayimuritse muri Nzeri 2019. Mu cyumweru kimwe gusa yamwinjirije agera ku madorali miliyoni 100 inamwongerera igikundiro akurikirwa na miliyoni 71 ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

Forbes Magazine ivuga ko ukurikije uko kompanyi ya Fenty ihagaze ku isoko bishoboka ko muri 2025 izinjiza agera ku madorali miliyari 200. Abandi bahanzikazi baje kuri uru rutonde ni Madona [Yari ku mwanya wa mbere mu 2018] n’amadorali miliyoni 570, umuhanzikazi Celine Dion afite amadorali miliyoni 450 na Beyonce ufite amadorali miliyoni 400. 

Rihanna ayoboye urutonde rw'abahanzikazi bakize kurusha abandi ku isi

Rihanna amaze iminsi ashyize imbere gushora imari mu myambaro no mu birungo byongera ubwiza kuri benshi . Mu itangazo Rihanna yasohoye yavuze ko sosiyete LVMH ‘yampaye amahirwe adasanzwe yo guteza imbere ibikorwa byanjye bya Fenty, niteguye kwereka isi ibyo twakoreye hamwe’.

Umuyobozi wa Sosiyete LVMH, yavuze ati “abantu benshi bazi Rihanna nk’umuhanzikazi mwiza ariko kuva twatangira gukorana na kompanyi ye ya Fenty nabonye ko ari rwiyemezamirimo mwiza kandi ufite icyerekezo.”

Rihanna uretse kuba ari umuhanzikazi, anafite ibindi bikorwa byo ku ruhande bimwinjiriza amafaranga; ahanga imyambaro, yashoye imari mu byongera ubwiza, ni umukinnyi wa filime, yashinze imiryango idaharanira inyungu akaba n’umugore wa mbere w’umwirabura wabashije kugira kompanyi ihanga imyambaro.

Mu kiganiro aherutse kugira n’ikinyamakuru New York Times, yatangaje ko yahisemo gukoresha izina ‘Fenty’ ‘kugirango abantu batazajya babona izina Rihanna mu bikorwa byose nkoze’.  

Rihanna wamenyekanye mu ndirimbo “Umbrella’ yateye ikirenge mu cy’umuraperi Jay-Z uherutse gushyirwa ku rutonde rw’abatunze miliyari y’amadorali. Yegukanye Grammy Awards icyenda zisanga ibindi bikorwa by’ubucuruzi yagiye ashoramo imari.

Rihanna amaze igihe ashora imari mu bikorwa by'ubucuruzi bitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND