RFL
Kigali

Rayon Sports yahisemo guhemba abakinnyi 18 mbere yo gucakirana na AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/06/2019 15:39
0


Ikipe ya Rayon Sports iheruka gutwara igikombe cya shampiyona 2018-2019 cy'agaciro ka miliyoni 25 z'amafaranga y'u Rwanda (25,000,000 FRW), yabuze amafaranga ihemba abakinnyi bayo bose ihitamo kuba ihembye 18.



Rayon Sports ihembye abakinnyi 18 nyuma y'uko ukwezi kwa Mata 2019 yabahembye bose ari uko babanje kwanga gukora imyitozo.Umwe mu bakinnyi bavuganye na INYARWANDA uri mu bahembwe yavuze ko bahembye abakinnyi 18 bagombaga gukina na AS Kigali ariko ko ngo abandi nabo bazayabona icyumweru cyenda kurangira.

“Ni byo baduhembye uko turi 18 bari kuri gahunda yo gukina na AS Kigali. Gusa abandi nabo bazayabona nko ku wa Gutanu cyangwa kuwa Gatandatu”.

Umukinnyi uri mu batabonye umwanya wo kuza muri 18 yabwiye INYARWANDA ko ababajwe no kuba bahembye bamwe abandi bakabareka nyamara bose ari abakinnyi b’ikipe. Gusa uyu mukinnyi avuga ko icyiza bari kubareka bose bakazayabahera rimwe.

“Biba bibabaje ukuntu twarwanye urugamba twese ariko hagahembwa bamwe abandi bagafatwa nk’aho atari abakinnyi b’ikipe. Iyo bayareka twese tukayazayabonera rimwe kuko biteza ibibazo mu ikipe”.


11 ba Rayon Sports babanjemo bahura na AS Kigali 

Twashatse kuvugana na Visi Perezida wa Rayon Sports, Me.Muhirwa Frederick ariko ntibyadukundira kuko telefone ye (MTN) ngendanwa itari iri ku murongo.

Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Eric Iradukunda 14, Mugisha Gilbert 12, Irambona Eric Gisa 17, Habimana Hussein 20, Manzi Thierry (C,4), Mugisha Francois Master 25, Donkor Prosper Kuka 8, Sarpong Michael 19, Manishimwe Djabel 10, Mutsinzi Ange Jimmy 5.

Abasimbura: Bashunga Abouba (GK,1), Nyandwi Saddam 16, Mudeyi Suleiman 13, Eric Rutanga Alba 3, Bukuru Christophe 18, Jonathan Raphael 9, Tuyishime Eric 15. Abakinnyi 18 babonye umushahara wa Gicurasi 2019 ni abari bashyizwe ku rutonde ntakuka rwo guhura na AS Kigali mu mukino ubanza w'igikombe cy'Amahoro 2019.


11 ba AS Kigali bahuye na Rayon Sports

Abasimbura: Bashunga Abouba (GK,1), Nyandwi Saddam 16, Mudeyi Suleiman 13, Eric Rutanga Alba 3, Bukuru Christophe 18, Jonathan Raphael 9, Tuyishime Eric 15.Muri rusange Rayon Sports yasoje imikino ya shampiyona 2018-2019 ifite amanota 72 n’ibitego 38 izigamye kuko yatsinze ibitego 53 itsindwa 15.


Iradukunda Eric Radou (Ubururu) yari yongeye guhura na AS Kigali yahozemo

Mu mikino 30 Rayon Sports yakinnye, batsinzemo 22, banganya itatu (3) batsindwa imikino ine (4).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND