RFL
Kigali

Mu minsi yavuba aha ijambo gusaza, riraza gusigara mu bitabo by’amateka gusa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/06/2019 15:26
0


Ubushakashatsi bwa vuba aha bwagaragaje ko gutera umuntu mukuru amaraso y’umwana bituma ubwonko bwe bwongera gusubirana ubushobozi bwo kubika ibintu bundi bushya ku buryo yakongera no kwiga, kuko bibuha ubushobozi bwo gukura no kwaguka.



Kuva kera kose gupfa no gusaza byabaye imbogamizi mu mibiereho ya muntu ndetse akomeza gukora byose ngo arebe ko yakwigobotora iyo ngoyi, abashakashatsi ntibasinzira ku manywa na nijoro bashaka uko bahangana n’igitera gusaza no gupfa.

Hakozwe byinshi cyane tutarondora; gusa muri iyi nkuru turagaruka ku bushakashatsi buherutse gujya ahagaragara butanga icyizere ko noneho umuntu ashobora kuba agiye gushyira akagera ku cyifuzo cyahoze ari  nk’inzozi mbi ariko ubu bikaba bisa nk'aho bibaye impamo. Abahanga mu bumenyamuntu bagiye bashyira ahagaragara ubushakashatsi butandukanye bwafasha umubiri w’umuntu kudasaza no guhora yisubiza itoto ariko ikibazo kigasigara mu bwonko kuko n’ubwo umuntu yageragezaga gufata imiti inyuranye yagiye ikorwa ngo irinde umuntu gusaza ndetse n’inyunganiramirire zinyuranye , ikibazo ntikigeze kibonerwa umuti uhamye kuko n’ubundi byangaga ukabona uwabikoresheje afite ikintu kinini abura: Ubushobozi bw’ubwoko bwarangaga bukamutamaza.

Kuri ubu itsinda ry’abahanga mu mikorere y’ubwonko ryatangaje ko ibyo bigiye kuba amateka.

Mu bushakashatsi bashyize ahagaragara baherutse gukorera ku mbeba bwagaragaje ko gufata amaraso y’imbeba ikiri akana ukayatera imbeba imaze gusaza, biyisubiza ubushobozi bwo kwibuka no kongera gutangira kwiga ibindi bintu bishya ndetse no kuba yavumbura byinshi cyane ko iba yarabonye byinshi.

Abashakashatsi bemeza ko babonye ibintu bibiri bitangaje mu bigize amaraso y’iyo mbeba y’icyana bihindura ( Reverse) gusaza.Basanze muri ayo maraso harimo protein ( Soma Poroteyine) zituma utunyangingo tugize ubwonko twongera gukura neza ndetse n’izituma udutsi tw’ubwonko twongera kwihuza vuba akaba aribwo bitera imbeba yotewe ayo maraso yongera kugira ibitekerezo bwihuse ndetse bikanayorohera kongera gutozwa ibintu runaka.

Nyuma yo kubona ibi bintu bitangaje ku mbeba, ubushakatsi babukomereje ku bantu, n’ubundi bafata za Protein bazigeragereza mu bwonko bwa muntu mu nzu z’ubushakashatsi, ibisubizo byaje bisa neza ni ibyo babonye ku mbeba kuko nabwo basanze zifasha utunyangingo tw’ubwonko bw’umuntu wari umaze gusaza kongera gukomeza gukura ndetse n’ututsi tugize ubwonko tukongera tukihuza neza.

Ibi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi byazamuye cyane icyizere ko bishobora gukoreshwa nko     “ Kwiyiburura” mu ndimi z’amaganha bita 'fountain of youth'  ndetse no guhangana n’ingaruka zaterwaga no gusaza k’ubwonko.

Izo protein zisa n’urufunguzo rw’uko kwiyuburura k’ubwonko ni thrombospondin-4 THBS4 na SPARC protein 1 izwi cyane nka  (SPARCL1).

Nk’uko byemezwa n’imvugo yabo mu kinyamakuru PNAS, abahanga bo muri Kaminuza ya Stanford ngo batewe ishema ni ibyo bagezeho kuko babashije kuzamura umubare w’amapfundo (Synapses) y’utunyangingo tugize ubwonko.

Ubusanzwe mu buzima bw’ubwonko kurema ipfundo rishya rihuza utunyangingo ( Synapse) birinda kwangirika kw’akari gashaje, nyamara ibi bigenda bigabanuka uko umuntu agenda akura ariko noneho iyo hiyongeragaho kurwa indwara ya Alzheimer byahumiragara ku mirari kuko yo ibuza utunyangingo kongera guhura akaba ariyo mpamvu itera kwibagirwa cyane.

Abanditsi bakomeye barimo Kathyln Gan na  Thomas Sudhof, batangiye kugenda bibaza bati “ Ni ikihe kigero cy’umwana, amaraso ye yaba ari meza cyane kuburyo yafasha ubwonko kurema amapfundo mashya vuba?” basubizwe batwa “ Amaraso yose y’imbeba ikiri icyana, rwose idashaje, afite ubushobozo bwo gushitura ikorwa ry’amapfundo y’utunyangingo tw’ubwonko mu gihe agaragaramo izi protein  thrombospondin-4  na  SPARCL1   zikunze kuba ku bwinshi mu maraso y’imbeba zikiri nto.

Src:www.dailymail.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND