RFL
Kigali

Rubavu: Imikino mu bigo by’amashuri U15 yasize amakipe 7 akomeje, abayobozi b’ibigo bibutswa kwirinda itekinika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/06/2019 21:03
0


Kuri uyu wa Gatandatu taliki 1 Kamena 2019, mu karere ka Rubavu habereye imikino itandukanye ireba abana mu bigo by’amashuri batarengeje imyaka 15 (U15) yaba abahungu n’abakobwa.



Muri iyi mikino yatangiriye mu Murenge kuri ubu ikaba igeze ku rwego rw'akarere, yabereye kuri Stade ya Nengo hanagaragaye impano zidasanzwe mu mupira w’amaguru ndetse no mu mikino y'amaboko.


GS Kivumi y'abatarengeje imyaka 15

Nirora Aime Elias yasabye abayobozi b’amashuri kwirinda gukoresha abakinnyi batarababo ndetse anabamenyesha igihano cyabo gikwiye kuba guhagarikwa mu mupira w’amaguru.

Imikino nyirizina yatangiye ku mpande zose ubona buri kigo cyahagarariwe gifite inyota yo gutwara igikombe ku rwego rw’akarere muri iyi mikino ndetse no gukomeza ku rwego rw’intara. Imikino y’amaboko ( Volleyball, Handbaall , Basketball) yose yabereye kuri Stella mu gihe amakipe y’umupira w’amaboko yose yakiniye kuri Stade ya Nengo hafi y’ikiyaga cya Kivu.


Ikipe ya GS.Ubumwe y'abatarengeje imyaka 15

Shema Bohneur umwana wagaragaje ubuhanga mu mupira w’amaguru muri iyi mikino yavuze ko iyi mikino ibafasha kumenyana ikabarinda kuzerera kandi ko ibi bibaha icyizere ko ejo habo ari heza biciye muri iyi mikino bashyiriweho.


Shema Bonheur umwana ufite impano muri ruhago

Dushimirimana Zoe umwarimu akaba n’umutoza w’ikigo cya G.S Kivumu yashimangiye ko imbaraga bakoresheje zitapfuye ubusa kuko ngo ibyo yari yasabye abakinnyi be babyubahirije ari nayo mpamvu ngo bageze kuri uru rwego rwo guhagararira Akarere bavuye mu murenge.

Ikibuga cya Nengo nicyo cyakiriye imikino y'umupira w'amaguru

Dushimirimana kandi yasabye abayobozi b’ibigo ko habaho kujya bakoresha abatoza basanzwe bariho muri ibyo bigo(Abarezi) ngo kuko hari aho byagaragaye ko bamwe bimwa inshingano ugasanga bibangamira abana ndetse n’uburyo bagakwiye gukina.

Nayirora Aime Elias umuyobozi wa tekinike mu mikino yo mu bigo by’amashuri we yashimiye amakipe yose muri rusange ku bijyanye n’imyiteguro y’uyu mwaka ugereranyije n’indi yatambutse ndetse anavuga ikibazo cyo gukoresha abakinnyi batiwe ahandi no kubeshya byagabanutse ku rugero rushimishije nubwo hari amakipe atandatu yafatiwe muri iri kosa.

Yagize ati” Imyiteguro yagenze neza gusa hari amakipe atandatu twahannye arasimburwa, ibyo rero turi kubikurikirana kugira ngo buri mwana akine mu cyiciro cye”. Nayirora


GS Kinogo ya Handball yatsinzwe na Gacuba II/A

Niyirora yijeje ibigo byatsinze ko uyu ariwo mwanya wo kwitegura neza ku buryo hakongerwamo n’abandi bakinnyi basigaye.

Muri iki kiganiro Niyirora yahamije ko umutoza ukoresha abana batari abe akwiye guhagarikwa burundu akava mu mupira w’amaguru.

Iyi mikino yatangiriye mu mirenge yose y'Akarere ka Rubavu aho ibigo byahuraga bigakuranwamo kugeza ubu imikino ikaba igeze ku rwego rw’Akarere aho habonetse amakipe yatwaye ibikombe atsindira no guhagararira Akarere muri iyi mikino yo mubigo by’amashuri ku batarengeje imyaka 15.



Imikino ya Volleyball y'abatarengeje imyaka 15

Dore uko imikino yagenze:

-Basketball (Abahungu): : UCC 3-8G Gacuba II/A

-Basketball (Abakobwa): UCC 19-8 Gacuba II/A

-Volleyball (Abahungu) : GS Umubano II 1-3

Kiroji 1-3

-Volleyball (Abakobwa): UBbumwe 3-1 C.S Kiroji

-Handball (Abahungu) : C.S Kinigi 4-8 C.S Kabirizi

-Handball (Abakobwa): C.S Gacuba II 2-3 C.S Kinogo

-Football (Abahungu): C.S Kivumu 1-0 Ubumwe

-Football (Abakobwa): C.S Kagesho 1-0 Ubumwe 1-0

INKURU YA: KWIZERA Jean de Dieu (Inyarwanda.com/Rubavu)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND