RFL
Kigali

Louise Mushikiwabo yashimye ubutumwa Charity Mupenzi benshi bazi nka Keza anyuza ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/06/2019 20:04
2


Charity Mupenzi benshi bazi nka Keza kuri Instagram no ku zindi mbuga nkoranyambaga akunze gutambutsa ubutumwa busa n’ubusetsa ariko bunakebura abantu mu myitwarire yabo ya buri munsi. Louise Mushikiwabo, umuyobozi wa OIF yashimye ubutumwa atambutsa avuga ko ibitekerezo bye ari byiza.



Kuri uyu wa mbere nibwo Louise Mushikiwabo wahoze ari ministiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda akava kuri izi nshingano ajya kuyobora OIF, yagaragaje ko yishimiye ibitekerezo bikubiye mu butumwa bwa Charity Mupenzi uzwi nka Keza. Byari biturutse ku mashusho Keza yasohoye abwira abantu ko guhana inzira mu muhanda ari byiza. Keza yagiraga ati “Wari uzi ko iyo uhaye inzira umuntu atajyana n’umuhanda? Nawe uwunyuramo n’undi muntu akawunyuramo… banyarwanda banyarwandakazi, mwaretse tugahana inzira koko? ……. Umuhanda ni uwa leta turawusangira….”. Hagati muri ubu butumwa, avugamo uburyo bigeze kwimwa inzira n’umuntu, nyamara bagera imbere bakamusanga amatara yo ku muhanda yamuhagaritse (feux rouges).


Charity Mupenzi benshi bamaze kumumenyera ku mashusho arimo ubutumwa akunze kunyuza kuri Instagram

Mushikiwabo yagize ati “Birashimishije kubona umukobwa ukiri muto afite ibitekerezo n’impanuro byiza ku muco n’ikinyabupfura (civility)! Ntihazagire ubabeshya la politesse est cool (ikinyabupfura ni cyiza)! Iyo myifatire niyo ijyanye n’u Rwanda twifuza! Nuko nuko mama!”.

Keza nawe yashimishijwe no kuba ubutumwa bwe bwakiriwe neza muri ubu buryo, yahise yandika kuri Instagram ati “Nishimiye ibi, nta n’amagambo nabona yo kubisobanura! Iminsi yari maze iminsi inkomereye ariko ibi mbonye!! Binyibukije ko ngomba kongera gutumbera intego yanjye!”

Mu kiganiro yagiranye n’INYARWANDA ubwo aheruka mu Rwanda, Keza uba muri Amerika yavuze ko ubutumwa atambutsa ahanini buba bugamije kubaka sosiyete binyuze mu kunenga ariko nanone byenda no gusetsa abantu. Avuga ko aba yifuza kuvuga neza, kuvuga ibintu byiza no gutanga ubutumwa bwubaka abantu.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KEZA YAGIRANYE NA INYARWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vigogne4 years ago
    this lady is so brave, I like her
  • Gbex gilbert4 years ago
    ibi nibyo ijana kurindi twese kandi biratureba nkumuco twatojwe!!!!





Inyarwanda BACKGROUND