RFL
Kigali

"As Muhanga ni Murumuna wa Rayon Sports FC" ABAFANA BA AS MUHANGA

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/06/2019 12:00
0


Ibi byatangajwe n’abafana ba As Muhanga, nyuma yuko baje gushyigira ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa nyuma wa shampiyona ya Azam Rwanda Premier League. Nubwo ikipe yabo ya As Muhanga yari ifite umukino, bo bagiye gushyigikira ikipe Rayon Sports FC.



Abafana bakomeye ba As Muhanga, kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 1 Kamena 2019, baje gushyigikira bagenzi babo ba Rayon Sports, mu mukino wa nyuma wa Shampiyona y’igihugu cy’u Rwanda Azam Rwanda Premier League. Umukino waje kurangira Rayon Sports itsinze Marines FC ibitego 3-0, Rayon Sports ishyikirizwa igikombe cya shampiyona cya 9 mu mateka yayo.


Abafana ba AS Muhanga bavuga ko iyi kipe bafana ari murumuna wa Rayon Sports

Suna na Samulani afana ba As Muhanga bari baje gushyigikira Rayon sports

Twaganiriye n’uwitwa Mazimpaka Samweli (Suna) n’undi wiyita Samula batubwiye impamvu baje gushyigikira Rayon Sports aho batubwiye ko baje bazanye na bagenzi babo ba Rayon Sports, by’umwihariko Rwarutabura waje kubashyigikira mu mukino bahuyemo APR FC, bikarangira bamufunze.

Samulani yishimana n'abafaba ba Rayon Sports FC

Umufana wa As Muhanga, wiyita Samula aganira na Inyarwanda yavuze ati:’’ Burya niwambuka Nyungwe bose ni Abarayo, niwambuka Nyabarongo nabo ni abareyo, As Muhanga ni Murumuna wa Rayon Sports. Ariko bitavuze ko tuzava ku gitatiro cyacu cya AS Muhanga, kuba turi hano twaje gushyigikira bagenzi bacu b'abahuriga ba Rayon Sports. Urugero Rwarutabura yaje kudushyigikira ku mukino twanyagiye ikipe APR ibitego 2-1. Nubwo natwe twari dufite umukino twatse ubuyobozi uruhushya kugira ngo Rwarutabura nazamura igikombe amenye ko afite bagenzi be bamuri inyuma”.


Inyarwanda kandi twaganiriye n'undi mufana wiyita Suna (Mazimpa Samwel) atubwira ko hari ubufatanye ku bafana ba Rayon Sports Ndeste n’aba As Muhanga aho yavuze ati:”Dukurikije umukino twakinnye na APR FC, twagiye kubona tubona abavandimwe bacu bo muri Rayon Sports baje kudushyigira, kuba natwe twaratsinze twasabye abayobozi ko twajya gushyigikira bagenzi bacu twirengagiza umukino twari tufite i Rusizi mu rwego rwo gushyigikira bagenzi bacu”.

Aba bafana batangaje ibi nyuma yo kuza gushyigikira ikipe ya Rayon Sports, bisize amarange ya AS Muhanga nyamara ikipe yabo yari yagiye gukina na Espoir FC. Umukino warangiye Espoir inganyije na As Muhanga 0-0 naho Rayon Sports FC itwara igikombe itsinda Marines FC 3-0.

Imikino yose ya nyuma uko yagenze:

Mukura 1-1 Gicumbi FC
Espoir FC 0-0 AS Muhanga
Sunrise FC 0-0 Etincelles FC
Police FC 0-2 APR FC
Amagaju FC 2-1 AS Kigali
Rayon Sports FC 3-0 Marines FC
Bugesera FC 3-2 Kirehe FC
Musanze FC 1-0 SC Kiyovu

Abakinnyi batsize ibitego byinshi muri ino Shapiyona:

1. Ulimwengu Jules (Rayon Sports FC) 20
2. Sarpongo Michel (Rayon Sports FC) 16
3. Hakizimana Muhadjili (APR FC) 15
4. Bizimana Yannick (AS Muhanga) 14
5. Songa Isaie (Police FC) 13
6. Nizeyimana Djuma (Kiyovu SC) 12
7. Samson Babuwa Omaviare (Sunrise FC) 12
8. Kyambadde Fred (Espoir FC) 10
9. Ndikumana Tresor (Amagaju FC) 9
10. Nkunzimana Sadi (Espoir FC) 8
11. Byiringiro Lague (APR FC) 8

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND