RFL
Kigali

CYCLING: Habimana na Nirere baje ku isonga, u Rwanda rutwara imidali yose mu bihugu bikoresha Igifaransa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/06/2019 16:19
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019 ubwo habaga isiganwa ry’ingimbi n’abangavu bava mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Habimana Jean Eric na Nirere Xaverine nibo bafashe imidali ya Zahabu indi myanya ifatwa n’abakinnyi b’u Rwanda.



Habimana Jean Eric yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’ingimbi akoresheje 1h38’29” mu ntera ya kilometero 33,5 Km.

Rwari urugendo rwatangiraga bazenguruka Rondpoint yo ku biro bya RRA inshuro eshanu (5 laps) zari zihwanye na kilometero esheshatu (6 Km) mbere yuko batangira kuzenguruka.



Habimana Jean Eric asoza urugendo 

Muri uru rugendo, Habimana Jean Eric yazengurutse inshuro ya mbere ari imbere arinda asoza ari imbere kuko mu mizenguruko itatu ya nyuma yari yasize abandi intera y’amasegonda 30”.



Habimana Jean Eric yambwikwa umudali wa Zahabu

Umwanya wa kabiri wafashwe na Muhoza Eric kuko yakoresheje 1h39’09” mbere yuko akurikirwa na Nsabimana Jean Baptiste waje ku mwanya wa gatatu akoresheje 1h39’29”. Gahemba Bernabe yaje ku mwanya wa kane akoresheje 1h41’19” naho Hakizimana Felicien aza ari uwa gatanu (5) akoresheje 1h43’30”.


Uva ibumoso: Nsabimana Jean Baptiste, Habimana Jean Eric na Muhoza Eric

Mu bakinnyi 39 batangiye isiganwa 14 gusa nibo bahawe ibihe byemewe n’amategeko, 23 bahagera ibihe fatizo byarenze mu gihe babiri (2) bavuye mu isiganwa ritararangira.

Mu bihugu byari byitabiriye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere, wabonaga nta gihugu kiri guteza u Rwanda igitutu mu muhanda kuko ikipe y’u Rwanda yatangiye iyoboye irinda isoza iyoboye.

Mu cyiciro cy’abangavu, Nirere Xaverine akaba mushiki wa Ndayisenga Valens niwe wabaye uwa mbere mu ntera ya kilometero 36 (36 Km) akoresheje 1h13’28” ahabwa umudali wa Zahabu.

Ishimwe Diane yaje ku mwanya wa kabiri akoresha 1h14’51” mu gihe Irakoze Neza Viollette yaje ari uwa gatatu akoresheje 1h17’25”.



Uva ibumoso: Irakoze Neza Viollette, Nirere Xaverine na Ishimwe Diane

Nyuma yo guhabwa umudali wa Zahabu, Habimana Jean Eric wabaye uwa mbere mu ngimbi yavuze ko yishimye kuba batwaye imidali yose kuko ngo ni ibintu bari bamaze iminsi bitegura i Musanze babifashijwemo na Nathan Byukusenge.


Habimana Jean Eric aganira n'abanyamakuru

Kuba aba basore batari bafite imbogamizi zo gutakaza umwanya bitewe n’ibihugu bari bahanganye, Habimana yavuze ko ubwo bari batangiye isiganwa umutoza yababwiye ko bagomba kubanza bagacunga neza bakareba niba abo bari kumwe batari bubagore ku buryo byarangira u Rwanda rubuze mu bihugu bitatu bya mbere babona byoroshye bakabona gukina bashaka umudali.

“Umutoza yatubwiye ko dutangira dukina dushaka ko u Rwanda rutabura mu myanya itatu ya mbere. Nyuma twabona tubyizeye tukabona gukina dushaka imidali y’umuntu ku giti cye. Maze kubona ko amasegonda twari tumaze kubashyiramo ari menshi nibwo nafashe umwanzuro wo kugenda nkabasiga cyane kuko nabonaga nta kindi gihugu cyaducaho”. Habimana



Habimana Jean Eric yabaye uwa mbere mu ngimbi


Nathan Byukusenge (Ibumoso) n'abakinnyi batwaye imidali 

Nirere Xaverine usanzwe ari mushiki wa Ndayisenga Valens yavuze ko ashimishijwe no kuba atwaye umudali we wa mbere wa Zahabu ku rwego rw’isiganwa mpuzamahanga.

Asobanura amayeri bakoresheje nuko ngo umutoza Byukusenge Nathan yari yababwiye ko bagomba gufashanya mu muhanda bakareba mugenzi wabo wagira imbaraga nke bakamuzamura bagamije gushaka umudali.

“Ndishimye kuba natwaye umudali wa Zahabu twakinnye n’abakinnyi bavuye mu bindi bihugu, ni ubwa mbere bibaye. Umutoza yari yadusabye gukina nk’ikipe ku buryo mugenzi wacu yagira ikibazo tukamufasha. Ibindi bihugu nabonaga badakomeye cyane ku buryo badutsinda”. Nirere

Kuba iri siganwa byagaragaye ko ibihugu byari bihanganye n’u Rwanda bitagaragaje imbaraga ku buryo byabaye urugamba ku Rwanda, Bayingana Aimable umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa avuga ko icya mbere ari uko batatumiye ibihugu nka Algeria, Tunisia na Maroc kuko ngo batumiye ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara.

“Iri rushanwa twarigeneye ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara niyo mpamvu hatajemo ibihugu byo mu majyaruguru ya Afurika. Bariya usanga banafite ubushobozi bwinshi bwo gukora amarushanwa y’abana. Twashatse kugira ngo bya bihugu tutajya tubona mu marushanwa y’abana tubizane bityo tugire aho duhera”. Bayingana

Aya masiganwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) iyoborwa na Bayingana Aimable usanzwe ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY).

Aya masiganwa yitabiriwe n’amakipe y’abahungu n’abakobwa aturutse mu bihugu bitandatu (6) byo muri Afurika aribyo Burkina Faso, Burundi, Cote d’Ivoire, Niger, DR Congo n’u Rwanda.


Ishimwe Diane n'umudali w'umwanya wa kabiri mu bakobwa    


Irakoze Neza Violette yabaye uwa 3 mu bakobwa 



Hazamuwe amabendera y'u Rwanda gusa kuko ari rwo rwatsinze 


Imidali yose uko yari itandatu yasigaye mu Rwanda 


Abari bavuye muri DR Congo baje kwikinira imikino yo kwishimisha nka Mabigibigi


MIGO Ltd nibo batambutsaga umuziki  


Nsabimana Jean Baptiste bita Machine wa Fly Cycling Club

.......Andi mafoto y'itangwa ry'imidali........














MC Ntihemuka Jean Bosco

...AMAFOTO YO MU MUHANDA....











 Mbere yuko isiganwa ritangira 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND