RFL
Kigali

Umu Designer Georges Malelu wambika Beyoncé ari mu bamuritse imideri muri Mercedes Benz Fashion Week Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/06/2019 9:49
0


Mercedes Benz Fashion Week ku nshuro yayo ya mbere yabereye mu Rwanda muri Kigali Convention Centre aho abanyamideri benshi batoranijwe ku isi harimo n'umu designer Georges Malelu wo muri Africa y'Epfo wambika icyamamare Beyoncé yari mu batoranijwe kumurika imideri ye ku munsi wa kabiri w'ibi birori.



Mercedes benz fashion week ku nshuro yayo ya mbere ibereye i Kigali, byari ibirori byari biteganijwe kuba iminsi ibiri nk'uko gahunda yari iteganijwe kuva ku wa 31 Gicurasi kugeza kuya 1 Kamena 2019 aho abanyamideri berekanaga ubuhanga bw'imyenda bihangiye imuritswe n'aba nyamideri (models).

Nk'uko gahunda y’ibi birori yari iteganyijwe muri iyi minsi 2 y'ibi birori habaye iyerekanwa ry'imideri bise (runway shows) aho abanyamideri berekanaga imideri y'aba fashion designer batoranijwe kuzerekana imideri muri ibi birori.

Nk'uko tumaze iminsi tubibagezaho abanyamideli 56 harimo abahungu n'abakobwa ni bo bamuritse imideri yahanzwe n'aba designers 7, ni ibirori byabimburiwe na Rupari design umwe mu banyarwanda 3 batoranijwe kumurika imideri yabo. Ni umukobwa ukiri muto ariko ufite impano werekanye imyenda yishimiwe n'abari bitabiriye ibi birori, yakurikiwe n'umunya Nigeria ufite inzu y'imideri yise Neopele concepts nawe wamuritse imideri ye yiganjemo imyenda y'abagabo gusa y'ama costume (suits). Uyu nawe yakurikiwe n'undi munyarwanda kuva muri Karssh Collections nawe akurikirwa na Inkanda fashion umunyarwanda wa 3 wuzuza umubare w'abanyarwanda bamuritse imideri muri Mercedes Benz fashion week Kigali. Georges malelu wo muri south Africa niwe wari utahiwe kwerekana ibihangano bye. Ni umusore uzwi cyane muri ibi birori kubera ko asanzwe yambika icyamamare Beyoncé werekanye imyenda yishimiwe n'abitabiriye ndetse n'abandi bahanzi (designers) bakomerejeho bamurika imideri yabo nk'uko batoranijwe.


Umuhanzi (designer) Neopele concepts wo muri Nigeria


Inkanda fashion




Inkanda fashion 

Georges Malelu, umu Designer w'icyamamare Beyonce, akomoka muri Afurika y'epfo

Georges Malelu 

Quophi Akotuah






Clavon Leonard

Bamwe mu bateguye iki gikorwa Mercedes fashion week Kigali basoje iki gikorwa cy'umunsi wa kabiri ari nacyo cya nyuma cyasoje ibi birori bashimira ababashije kwitabira muri iyi minsi 2 banavuga ko bishimiye uburyo byagenze ndetse banahishura ko iki gikorwa kigiye kujya kiba ngaruka mwaka. Uhagarariye iki gikorwa mu Rwanda Danny yagize ati "Ndabashimiye mwe mwabashije kwitabira iki gikorwa cy'iminsi 2 ni koko ntibyari byoroshye gukora ikintu ku nshuro ya mbere kikaba mugihe cy'iminsi ibiri kandi kikagenda neza mboneyeho n'umwanya wo kubabwira ko twanzuye ko iki gikorwa kizajya kiba ngarukamwaka’’


Itsinda ryateguye Mercedes benz fashion week kigali

Mercedes benz fashion week ibirori byubatse izina mu gihugu cya Ghana ku nshuro yayo ya mbere byabereye I Kigali muri Kigali Convention Center. Nk'uko gahunda yari iteganijwe n'abateguye ibi birori iminsi 2 yari iyo kwerekana imideri (runway shows). kuri uyu munsi tariki ya 1 Kamena nibwo ibi birori byasojwe ku mugaragaro nyuma yaho isaha ya saa tanu, abitabiriye ibi birori bakomereje muri after party nk'uko gahunda yari iteguwe. 

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND