RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Joyce Kalinda, umugore wo mu gihugu cya Tanzaniya yibaze aribyaza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/05/2019 16:21
0


Mu gace kitwa Rukwa hafi y'ikiyaga cya Tanganyika mu Majyepfo ya Tanzaniya, umugore yafashe urwembe aribaga abasha kwibyaza umwana yari atwite.



Igikorwa cya Joyce Kalinda w'imyaka 30 y'amavuko cyatangaje benshi, bavuga ko ari ubutwari. Uyu yari umwana wa munani abyaye. Umuyobozi w'agace byabereyemo yabwiye ikinyamakuru Daily News kibogamiye kuri leta ko batangaye cyane ndetse bakibaza uko byagenze kuko bidasanzwe ko umugore ubwe ashobora kwibyaza yibaze.

Avuga ko ibi byabaye mu gitondo ahagana saa kumi n'ebyiri aho yibyaje akoresheje urwembe mu cyumba cy'ababyeyi yari arimo ategereje kubyara. Dr Hashim Movogogo, umukozi w'ibitaro muri aka gace, yabwiye BBC ko byabayeho koko, ariko agikurikirana uko byegenze, avuga ko bihutiye gufasha Madamu Kalinda, ubu we n'umwana bakaba bameze neza. Abo mu muryango we bavuga ko atari yishimiye inzira ndende yanyuzwagamo ngo afashwe kubyara.

Src: BBC.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND