Dj S Emmy Zo (Dj Sibomana Emmy Zo) wamenyekanye mu ndirimbo 'Ni Umubyeyi' yakoreye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Enjoy’ yakoranye na S Major Robert.
Emmanuel Siborurema umaze kumenyekana ku izina ry’ubuhanzi Dj S Emmy Zo nyuma y’indirimbo ‘Ni umubyeyi’ yakoranye na S. Major Robert, igatanga umusaruro kuri ubu bongeye gukora mu nganzo bakorana indi ndirimbo bise ‘Enjoy’.
Iyi ndirimbo imaze ukwezi itegurwa. Dj S Emmy Zo ubwo yagezaga iyi ndirimbo ku Inyarwanda.com yadutangarije ko indirimbo bakoranye mbere yamufashije kuzamura izina rye, umubano wabo ukomeje bituma Dj S Emmy Zo amusaba ko bakorana indi ndirimbo.
“Impamvu twakoranye indi ndirimbo ni uko indirimbo ya mbere twakoze yangejeje kure ndetse impa abafana batari bake ndetse impa no kuririmbira imbaga y’abantu benshi icyo gihe nahise mbona ko gukorana na S. Major Robert bitanga akamaro.” Dj S Emmy Zo
Umva Ni umubyeyi ya Dj s emmy zo yakoranye na S Major Robert
Dj S Emmy Zo yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015, uyu muhanzi kuri ubu arasaba abakunzi ba muzika kumushyigikira ndetse bagatega amatwi indirimbo ze ngo cyane ko zikubiyemo ubutumwa bwinshi.
Kanda hano wumve indirimbo 'Enjoy'
TANGA IGITECYEREZO