RFL
Kigali

Dj S Emmy Zo yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Enjoy’ yakoranye na S Major Robert

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:31/05/2019 17:56
1


Dj S Emmy Zo (Dj Sibomana Emmy Zo) wamenyekanye mu ndirimbo 'Ni Umubyeyi' yakoreye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Enjoy’ yakoranye na S Major Robert.



Emmanuel Siborurema umaze kumenyekana ku izina ry’ubuhanzi Dj S Emmy Zo nyuma yindirimbo ‘Ni umubyeyi’ yakoranye na S. Major Robert, igatanga umusaruro kuri ubu bongeye gukora mu nganzo bakorana indi ndirimbo bise ‘Enjoy’.

Iyi ndirimbo imaze ukwezi itegurwa.  Dj S Emmy Zo ubwo yagezaga iyi ndirimbo ku Inyarwanda.com yadutangarije ko indirimbo bakoranye mbere yamufashije kuzamura izina rye, umubano wabo ukomeje bituma Dj S Emmy Zo amusaba ko bakorana indi ndirimbo. 

Impamvu twakoranye indi ndirimbo ni uko indirimbo ya mbere twakoze yangejeje kure ndetse impa abafana batari bake ndetse impa no kuririmbira imbaga y’abantu benshi icyo gihe nahise mbona ko gukorana na S. Major Robert bitanga akamaro. Dj S Emmy Zo

Umva Ni umubyeyi ya Dj s emmy zo yakoranye na S Major Robert

Iyi ndirimbo Dj S Emmy Zo yayikoranye kandi n'umuvandimwe we Young Meeky banakoranye n'indirmbo Magicaly. Dj S Emmy Zo yakomeje agira ati: Iyi ndirimbo nshya Enjoy irimo ubutumwa bushingiye ku kwigisha abantu kwiha umunezero kuko ibibazo kuri iyi isi ntibishira kandi ubuzima ni bugufi n’ibyishimo birahenda.”  

Dj S Emmy Zo yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015, uyu muhanzi kuri  ubu arasaba abakunzi ba muzika kumushyigikira ndetse bagatega amatwi indirimbo ze ngo cyane ko zikubiyemo ubutumwa bwinshi.  

Kanda hano wumve indirimbo 'Enjoy'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • remy wanjah4 years ago
    molare kbs





Inyarwanda BACKGROUND