RFL
Kigali

ADEPR: Abakristo bati 'Tugeze aharindimuka', barasaba CA, RIB na RGB ko Biro Nyobozi yeguzwa,..twaganiriye na Rev Karuranga-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2019 2:03
5


Mu itorero ADEPR harimo umwuka mubi aho abakristo bamwe bari gushinja Biro Nyobozi ya ADEPR imikorere mibi bityo bakaba basaba ko iyi Biro Nyobozi yeguzwa. Inyarwanda.com twaganiriye na Rev Karuranga Ephrem Umuvugizi Mukuru wa ADEPR.



Bamwe mu bakristo ba ADEPR banditse ibaruwa basaba ko Biro Nyobozi ya ADEPR yeguzwa. Ni ibaruwa banditse ku wa 28 Gicurasi 2019, bayandikira Perezida w’Inama y’Ubuyobozi (CA) ya ADEPR, kopi yayo bayiha zimwe mu nzego nkuru za Leta y’u Rwanda zirimo; Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ndetse n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB). Ibikubiye muri iyi baruwa batangaje kandi ko bimenyeshejwe inzego zinyuranye za ADEPR kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku mushumba wa Paruwasi. Iyi baruwa bayihaye umutwe ugira uti “Gusaba ko Biro y’ADEPR yeguzwa.”


Rev Karuranga Ephrem Umuvugizi Mukuru wa ADEPR

Muri iyi baruwa, aba bakristo ba ADEPR bagaragaje ko ‘bageze aharindimuka’ bitewe n’ibibazo biri mu itorero ryabo byakuruwe na Biro Nyobozi bashinja imikorere mibi n’ubushobozi bucye bwo kuyobora, bigatuma ADEPR isubira inyuma mu iterambere. Bagaragaje kandi ingingo 8 bashingiraho basaba ko Rev Karuranga na komite ye yose beguzwa. Basabye ko ubusabe bwabo bwakubahirizwa bikiri mu maguru mashya ndetse basaba RIB, RGB n’izindi nzego bahaye kopi kubigira ibyabo, iyi komite ikeguzwa. Biro Nyobozi isabirwa kwegura igizwe na; Rev Karuranga Ephrem (Umuvugizi mukuru), Rev Karangwa John (Umuvugizi Wungirije), Pastor Gatemberezi Muzungu Paul (Umunyamabanga Mukuru), Umuhoza Aulerie (Ushinzwe Ubutegetsi n'Imari) na Pastor Ntaganda Jean Paul (Umujyanama mu by'Imari n'Ubukungu).

Aba bakristo bari gusaba ko Biro Nyobozi ya ADEPR yeguzwa, mu ibaruwa yabo batangiye bagira bati: “Tubanje kubasuhuza mu izina rya Yesu Kristo, mugire amahoro. Nubwo bidasanzwe ko abagize biro nyobozi y’itorero ryacu beguzwa n’ab’abashyizeho muri iyo myanya (turavuga biro nyobozi yabashyizeho), ariko ntabwo ari uko bidateganijwe mu mategeko agenga itorero ryacu rya ADEPR akaba ariyo mpamvu tubandikiye tugira ngo kuri iyi nshuro hakorwe ibiteganywa n’amategeko cyane ko ari mwe mufite ubwo bubasha kandi mukaba muri ijwi ryacu aba Kristo ba ADEPR mu Rwanda.” 

Muri iyi baruwa bakomeje bagira bati “Twebwe abakristo b’itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR) bashyize umukono kuri iyi nyandiko, tumaze kubona ko kuva Biro Nyobozi iboyowe na Rev Karuranga Ephrem yajyaho kugeza ubu itorero ryacu ryakomeje kugaragaramo imiyoborere mibi n’ubushobozi bucye bwo kuyobora bigatera gusubira inyuma mu iterambere ry’itorero ryacu, tubandikiye tubasaba ko mushingiye ku bubasha muhabwa n’amategeko agenga itorero ryacu rya ADEPR, mwakweguza abagize iyo biro nyobozi ku mpamvu tugiye kubagaragariza zikurikira:”

Ingingo 8 aba bakristo ba ADEPR bashingiyeho basaba ko Biro Nyobozi yeguzwa

1.Kunanirwa gukemura ibibazo bya ADEPR Uganda

Ingingo ya mbere bahereyeho ni ivuga ko Rev Karuranga na komite ye yose bananiwe gukemura ibibazo biri muri ADEPR Ururembo rwa Uganda. Bagize bati: “Abagize Biro Nyobozi bananiwe gukemura ibibazo biri mu itorero rya ADEPR Ururembo rwa Uganda kugeza ubwo ricitsemo ibice ubu rikaba risigaye ryigenga nyamara ryarashowemo umutungo utagira ingano w’imisanzu twatanze rishingwa ndetse tukaba twari twishimiye kwaguka kw’itorero ryacu none ubu ntitukirifite kubera kunanirwa gukemura ibibazo rifite (…)”

2.Umwe mu bayobozi bakuru ba ADEPR yashatse kwiyandikishaho itorero rya ADEPR Uganda

Hano bavuze ko Rev Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR, yashatse kwiyandikishaho ADEPR-Uganda, ibi bakaba basanga ari nayo ntandaro yo gucikamo ibice kw’itorero rya ADEPR Uganda. Bagize bati “Umwe mu bagize Biro Nyobozi y’itorero ryacu rya ADEPR ari we Muvugizi Wungirije yashatse kwiyandikishaho iryo torero rya Uganda yiyita Businessman asaba ko rimwandikwaho nka company hamwe n’abo bari bafatanyije kurishakira ibyangombwa bisabwa kugira ngo ryemerwe nk’itorero rya ADEPR ishami rya Uganda, tukaba tubona ishobora kuba ari nayo ntandaro yo gucikamo ibice no kwigenga kuko ababikoze basa naho batanguranwaga nawe atararibatwara”

3.Kunanirwa gukemura ibibazo biri muri ADEPR ishami ry’i Burayi; barashinja ADEPR guha inshingano abarwanya u Rwanda

Indi mpamvu bagaragaje ni uko Rev Karuranga n’abo bafatanyije kuyobora ADEPR bananiwe gukemura ibibazo bya ADEPR ishami ry’i Burayi cyane cyane abo mu Bufaransa no mu Bubiligi. Bagize bati “Abagize Biro Nyobozi ya ADEPR bananiwe gukemura ibibazo biri mu itorero ryacu ururembo rwa Europe ku buryo abo mu Bufaransa n’abo mu Bubiligi batumvikana kugeza n’aho bigaragara ko nabo bagiye kwigenga nyamara biturutse ku kunanirwa gukemura ibibazo bafite ndetse no gusengera abantu bazi neza ko barwanya igihugu cyacu barimo Mboneko Cornelle ubu akaba ari we uri ku isonga muri ibyo bibazo biri mu itorero rya ADEPR ishami rya Europe. (…)”

4.Ishuri rya Bibiliya rya FATEK ntirikigisha kubera amakosa ya Biro Nyobozi

Kuri iyi ngingo bagize bati “Abagize Biro Nyobozi bananiwe gukemura ibibazo biri mu itorero ryacu hano mu Rwanda bituma bahagarika ishuri rya Bibiliya rya FATEK ku munota wa nyuma bagiye gutanga Diplomes za mbere z’iryo shuri, kugeza ubu rikaba ritigisha kubera uburangare bwa Biro ya ADEPR (Ibi nabyo ibihamya murabifite ku buryo atari ngombwa kongera kubigaragaza)”

5.Imicungire mibi y’umutungo wa Dove Hotel

Dove Hotel ni hoteli yubatswe ku ngoma ya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana bahoze bayobora ADEPR bakaza kweguzwa nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda bashinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR. Ni hoteli yubatswe n’asaga miliyari eshanu z’amanyarwanda. Umuyobozi w’iyi hoteli aherutse gufatirwa mu cyuho arimo yakira ruswa y’ibihumbi 500 y’amanyarwanda. Kuri iyi ngingo aba bakristo bagize bati “Abagize Biro Nyobozi bagaragarijwe imicungire mibi y’umutungo muri Dove Hotel ariko ntibagira icyo babikoraho kugeza ubwo umuyobozi wayo (Manager) afatiwe mu cyuho ahabwa ruswa ubu akaba afunzwe kandi yari yaratangiwe raporo kuva kera ko ari umujura ariko bikirengagizwa kuko bivugwa ko hari bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero bamushyigikiye. (…)”

6.Kwiha imishahara yo ku rwego rw’ikirenga

Biro Nyobozi ya ADEPR irashinjwa kandi kwiha imishahara yo ku rwego rwo hejuru. Icyakora ntibagaragaje ingano y’iyo mishahara, gusa barashinja Biro Nyobozi kuba itajya igaragaza imikoreshereze y’umutungo w’itorero. Bagize bati “Kuba abagize Biro Nyobozi batagaragaza imikoreshereze y’umutungo w’itorero, ibikorwa byose bigakorwa mu bwiru, nyamara bafite inshingano zo kubigaragaza, bivuze ko umutungo udacunzwe neza kubera ko nta raporo y’abagenzuzi bigenga zikorwa, ubu hakaba hari ikibazo cy’amafaranga yinjira y’icyumweru cya 5 cy’ukwezi atagaragarizwa abayatanze uko akora, kwiha imishahara yo ku rwego rw’ikirenga. Aha turifuza ko habaho kubazwa inshingano (Accountability) nk’uko Umukuru w’Igihugu cyacu ahora abivuga bityo tukimakaza umuco wo gukorera mu mucyo.”

7.Kuba Umuvugizi Mukuru n’Umuvugizi Wungirije bayobora Itorero badafite impamyabumenyi zisabwa na Leta

Hano bagaragaje ko Umuvugizi Wungirije Rev Karangwa John akoresha ‘Diplome’ y’impimbano naho Umuvugizi Mukuru ari we Rev Karuranga akaba akoresha Diplome itemewe mu Rwanda. Bagize bati “Kuba Umuvugizi n’Umuvugizi Wungirije bayobora Itorero badafite impamyabumenyi zisabwa nk’uko amategeko agenga imiryango nyarwanda itari iya Leta abivuga kuko bihora bivugwa ko Umuvugizi Wungirije akoresha Diplome y’impimbano naho Umuvugizi wa mbere akaba akoresha Diplome itemewe mu Rwanda. Ni igisebo ku itorero ryacu ku buryo bitakomeza kwihanganirwa no kureberwa.”

8.Icyenewabo n’itoreshwa mu kazi

Ingingo ya nyuma basorejeho mu byo bashinja Biro Nyobozi ya ADEPR, iravuga ko muri ADEPR harimo icyenewabo n’itoneshwa mu kazi. Bagize bati “Icyenewabo n’itoneshwa mu kazi dusanga bidakwiye kuranga abayobozi b’itorero kuko akazi gakwiriye gushingirwa ku bushobozi.”

Basoje bavuga ko atari ibi gusa banenga Biro Nyobozi ya ADEPR ahubwo ko hari n’ibindi batiriwe barondora na cyane ko ibyinshi bizwi cyane n’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR. Bunzemo bati “Twongeye kubasaba ko mushingiye ku bubasha mubahwa n’amategeko agenga itorero ryacu rya ADEPR mu Rwanda ko mwakweguza vuba iyi Biro iriho mu maguru mashya kugira ngo haramirwe n’ibindi bisigaye kuko nimukomeza kureberera muzabibazwa namwe.

(…) Biro iyobowe na Karuranga na Karangwa yagaragaje ubushobozi bucye mu kuyobora Itorero rya ADEPR, tukaba tugeze aharindimuka. Turasaba ko icyifuzo cyacu cyakubahirizwa kugira ngo abayoboke ba ADEPR ari bo banyarwanda bagire umutekano n’uburenganzira mu itorero twese twibonamo kandi ritekanye. Turasaba inzego zose dukaye kopi y’iyi nyandiko kubigira ibyabo kuko dufite ibibazo bikomeye mu itorero (…). 

Basoje bishinganisha bati "Turasaba ko tutazira kugaragaza ukuri kw'ibibazo biri mu itorero ryacu kuko benshi babona ibi bibazo tuvuze ariko bagatinya kubivuga ku mugaragaro ngo hato batamburwa inshingano bafite mu itorero cyane ko aricyo kimenyerewe muri iri torero ryacu kuko uvuze ibitagenda wese abizira." Ku  mugereka w'iyi nyandiko, bashyizeho imyirondoro yabo, iminoko n'andi mabaruwa menshi.


Rev Karangwa John Umuvugizi Wungirije wa ADEPR

ADEPR IVUGA IKI KURI IBI BYOSE ISHINJWA N’ABA BAKRISTO BARI GUSABA KO BIRO NYOBOZI YEGUZWA?

Rev Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru wa ADEPR yatangaje ko ibishinjwa Biro Nyobozi ari ibinyoma biri gutangazwa n’abantu ku giti cyabo. Ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2019, Rev Karuranga yaganiriye n’abanyamakuru ababwira ko abari gusaba ko Biro Nyobozi yeguzwa ari abantu ku giti cyabo bagamije guhembera umwuka mubi mu bakristo. Icyakora yashimiye byimazeyo abakristo ba ADEPR kuko ngo batajya bayoboka umuntu. Ku bijyanye na ADEPR Uganda yacitsemo ibice yavuze ko ikibazo cy’abakristo ba ADEPR muri Uganda bavuga ko bafite umutekano mucye, ari ikibazo gisangiwe n’abanyarwanda bose muri rusange baba muri Uganda, bityo ngo ntabwo ADEPR yari kubasha gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

Ku bijyanye no kuba akoresha Diplome itemewe mu Rwanda nk’uko abishinjwa n’abanditse ibaruwa yeguza Biro Nyobozi, Rev Karuranga yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko ibi nabyo ari ibihuha. Yahamirije abanyamakuru ko afite impamyabumenyi yemewe. Ati “Umukirisitu utinyuka kuvuga ngo abayobozi bacu bafite impapuro mpimbano akabijyana no mu itangazamakuru numva atari byo. Turi Abanyarwanda kimwe n’abandi niba afite ayo makuru yayashyikiriza inzego zishinzwe kubigenzura.”


Biro Nyobozi ya ADEPR ikuriwe na Rev Karuranga (iburyo)

Abajijwe niba ataba yegujwe akaba ari kubica ku ruhande cyangwa se akaba atarabimenya, yavuze ko atigeze yeguzwa na cyane ko akiri muri Office ye ari naho twamusanze. Yunzemo ko n’ibaruwa ibasabira kwegura atari yayisoma na cyane ko ngo yakiriwe n'umuyobozi wa CA wegujwe. Abajijwe niba ntacyo bateganya ku kuba barega mu nkiko abatangaje ibinyoma nkuko yari amaze kubishimangira ko ibyo bashinjwa byose ari ibinyoma, yavuze ko ADEPR ifite abanyamategeko, bityo ngo bagiye kubiganiraho barebe icyakorwa. Yanavuze ku byatangajwe ko bamwe mu bayobozi ba ADEPR i Burayi barwanya Leta y’u Rwanda.  Aganira n’itangazamakuru Rev Karuranga yagize ati:

“Dufite abantu benshi biyitirira ko ari abo muri ADEPR ariko mu by’ukuri atari bo. (…) Hari abantu ku giti cyabo bagenda bahembera umwuka utari mwiza hagati y’abakirisitu. (…) Ku kibazo cya Uganda sinibaza uburyo abakirisitu b’Abanyarwanda bavuga ko ari aba ADEPR nubwo ntazi abo aribo, aramutse ari umukirisitu akaba ari n’Umunyarwanda icyo kibazo ntabwo yakivuga kuko azi ibibazo bihari. Uganda ntitwinjirayo kubera Abanyarwanda batoterezwayo, ntitwinjira, ntidusohokayo baribwira ko ibibazo biriyo twabikemura dute? Iyo udaheruka mu murima ibyatsi biramera.

(…) Umukirisitu uvuga ngo mu Itorero ry’i Burayi harimo abanzi b’igihugu, icyo kintu ntabwo kiri ku rwego rwacu kuko ntitubana na bo buri munsi. Afite ibimenyetso by’ibyo avuga hari izindi nzira yanyura. (…) Umukirisitu utinyuka kuvuga ngo abayobozi bacu bafite impapuro mpimbano akabijyana no mu itangazamakuru numva atari byo. Turi Abanyarwanda kimwe n’abandi niba afite ayo makuru yayashyikiriza inzego zishinzwe kubigenzura.” Byinshi Rev Karuranga yatangaje turabibagezaho mu buryo bw’amashusho muri busange ku Inyarwanda Tv kuri Youtube.

PEREZIDA WA W’INAMA Y’UBUTEGETSI YA ADEPR YAREGUJWE BYENYEGEZA UMWUKA MUBI MURI ADEPR

Kuva Bishop Sibomana na Bishop Rwagasana basimburwa ku buyobozi bwa ADEPR, muri iri torero hari haciyemo amezi atari macye harimo umwuka mwiza, gusa kuri ubu harimo umwuka mubi aho hari abari gusaba ko Biro Nyobozi yeguzwa nk’uko twabigarutseho hejuru. Ibi bibaye nyuma y'aho Perezida w'Inama y'Ubuyobozi ya ADEPR (Conseil d'Administration, CA), Kayigamba Callixte yegujwe n'abajyanama ba CA bakoranaga. Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko bamweguje manda ye itarangiye, aho ashinjwa imikorere mibi irimo kumena amabanga y'inama, kutemera kugirwa inama n’ibindi binyuranye. 

RGB NA ADEPR NTIBAVUGA RUMWE KU KWEGUZWA KWA PEREZIDA WA CA

Perezida wa CA yegujwe tariki 17/05/2019 asimbuzwa Kwizera Simeon. Tariki 6 Mutarama 2017 ni bwo Callixte Kayigamba yatorewe kuyobora Inama y'Ubuyobozi ya ADEPR (CA), aho yari asimbuye Mukaruzage Aurea weguye ku nshingano yari yarahawe ariko hakaba hari amakuru avuga ko 'yegujwe azira ko yari inshuti y'akadasohoka ya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana, bigatuma ananizwa na ADEPR.' Icyakora icyo gihe ADEPR yatangaje ko kwegura kwa Mukaruzige ari amahitamo ye. Inyarwanda.com twageragaje kuvugana na Callixte Kayigamba ntibyadukundira kuko atigeze yitaba terefone ye igendanwa.


Callixte Kayigamba umuyobozi wa CA uherutse kweguzwa

RGB YABWIYE ADEPR KO INZEGO Z’UBUYOBOZI ZIKOMEZA GUKORA NK’UKO BYARI BISANZWE

Ubusanzwe Inama y'Ubuyobozi ya ADEPR igizwe n'abantu 18 barimo abashumba 5 bakuriye Indembo za ADEPR, abayobozi batanu bo muri Biro Nyobozi ya ADEPR, impuguke zirindwi n'umupasitori umwe w'umusaza uri mu kiruhuko cy'izabukuru. Kuri ubu rero umuyobozi mushya wa CA uherutse gushyirwaho n'abajyanama ba CA ni Kwizera Simeon. Icyakora mu ibaruwa Inyarwanda.com dufitiye kopi yanditswe na RGB ku wa 24/05/2019, RGB yabwiye ADEPR ko 'imyanzuro yafashwe mu nama y'ubuyobozi idasanzwe yo ku wa 17/05/2019 nta shingiro ifite bityo inzego z'ubuyobozi ndetse n'abandi bazigize barakomeza gukora nk'uko byari bisanzwe'. 

Ibi bisobanuye ko RGB yanze kwemera imyanzuro y'inama ya CA yeguza Perezida wa CA ya ADEPR. RGB yavuze ko abayobozi ba CA bakomeza kuguma mu myanya y'ubuyobozi bari basanzwemo. Gusa hari andi makuru avuga ko ADEPR iherutse kwandikira nanone RGB ikayisaba gusuzuma neza inyandiko bayandikiye mbere. Mu itangazo ryateweho umukono n’Umuyobozi w’Agateganyo wa RGB, Dr Usta Kayitesi, RGB yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutesha agaciro imyanzuro y'inama ya CA nyuma yo gusesengura ibyo RGB yandikiwe na ADEPR, ibyo amategeko ateganya na nyuma yo kuganira n’abagize Biro Nyobozi ya ADEPR ku wa 23/05/2019.


Dr Usta Kayitesi Umuyobozi w'Agateganyo wa RGB

Mu ibaruwa RGB yandikiye ADEPR, Dr Usta Kayitesi Umuyobozi w’Agateganyo wa RGB yagize ati “Hashingiwe ku ibaruwa No CA/ADEPR/RGB/001 yo ku wa 20 Gicurasi 2019 y’umuyobozi, n’umuyobozi wungirije b’inama y’ubuyobozi ya ADEPR yandikiye RGB bayimenyesha ibibazo by’imiyoborere bigaragara muri ADEPR; ndetse n’andi mabaruwa atandukanye yanditswe n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi n’umunyamabanga mukuru arebana cyane cyane n’imigendekere y’inama y’ubuyobozi idasanzwe yeteranye kuwa 17/05/2019 by’umwihariko ikijyanye n’abayobozi b’inama y’ubutegetsi; Hashingiwe nanone ku ibaruwa No 340/A/2.6 yo ku wa 23/04/2019 y’umuvugizi mukuru wa ADEPR imenyesha RGB imyanzuro y’inama y’ubuyobozi yo ku wa 29/03/2019 ku birebana n’amategeko nshingiro ya ADEPR ubu tugikorera isesengura kugira ngo ahuzwe n’amahame y’imiyoborere ndetse n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko;

Tumaze gusesengura ibyavuzwe haruguru, ibyo amategeko ateganya ndetse no kuganira n’abagize Biro Nyobozi ya ADEPR kuwa 23/05/2019, twanzuye ko imyanzuro yafashwe mu nama y’ubuyobozi idasanzwe yo kuwa 17/05/2019 nta gaciro ifite bityo inzego z’ubuyobozi ndetse n’abayobozi bazigize barakomeza gukora nk’uko byari bisanzwe. Musabwe kubahiriza iki cyemezo hirindwa icyateza umwuka mubi mu bagize umuryango wa ADEPR muri rusange. Mu gihe dukomeza gusesengura ibindi bibazo byagaragajwe birebana n’imikoranire y’inzego za ADEPR kandi no gushakira hamwe umuti urambye w’ibibazo by’imiyoborere muri ADEPR, ndabibutsa kubahiriza inshingano zirebana n’amahame y’imiyoborere ateganywa n’ingingo ya 10 y’Itegeko Nshinga cyane cyane irirebana no gushyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda n’iryo gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane buseseuye. Mugire amahoro."

BOMBORI BOMBORI IHORA MURI ADEPR IZAVA MURI IRI TORERO BINYUZE MU ZIHE NZIRA?

ADEPR ni itorero rifite abakristo barenga miliyoni ebyiri mu Rwanda, ibirishyira ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu madini n’amatorero afite abayoboke benshi. Ni itorero rifite umutungo mwinshi, urwanirwa n’abatari bacye cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi z’iri torero ari nayo ntandaro y’umwuka mubi uhora muri iri torero. Kuri ubu RGB ivuga ko iri kwiga uko haboneka umuti urambye w’ibibazo bihora muri ADEPR. ADEPR ijemo bombori bombori nyuma y’iminsi micye humvikanye amakuru avuga ko ADEPR Ururembo rwa Uganda yacitsemo ibice bibiri. Ibi byabaye nyuma y’ishimutwa ry’umuyobozi mukuru wa ADEPR Uganda, Ntakirutimana Théoneste, washimuswe n’inzego z’umutekano za Uganda ku wa 28 Werurwe 2019 ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda muri Uganda nk’uko byatangajwe na Virunga Post. Iburirwa irengero rya Rev Ntakirutimana ryakurikiwe n'irya Cyusa Jean Paul umukristo wa ADEPR Uganda waburiwe irengero tariki 22 Werurwe 2019.

Nyuma y’ibi ADEPR Uganda ivuga ko yamenyesheje ADEPR Rwanda ibijyanye n’umutekano mucye w’abakristo bayo muri Uganda bari gushimutwa ariko ADEPR Rwanda ngo irinumira ngo ntiyagira ikintu na kimwe ibikoraho. Komite Nyobozi ya ADEPR Ururembo rwa Uganda yandikiye Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev Karuranga Ephrem imumenyesha ko basanze kwigenga ari byo bibabereye. Ibi ariko babikoze nyuma y’aho Umuvugizi Mukuru wa ADEPR Uganda, Rev Ntakirutimana atari ahari dore ko yamaze iminsi 45 yarashimuswe n’inzego z’umutekano za Uganda. Muri iyi baruwa yanditswe tariki ya 13 Gicurasi 2019, aba bapasiteri bavuga ko icyemezo cyo kwitandukanya na ADEPR bagifashe nyuma y’umwiherero w’abashumba b’uturere wabaye tariki ya 26 Mata 2019.

Mu myanzuro bafashe hemejwe ko ADEPR Uganda ihindurirwa izina ikitwa PCIU (Pentecostal Church International of Uganda) ndetse bahita banatora n’ubuyobozi bushya bukuriwe na Rev Singirankabo Jean De Dieu wungirijwe na Rev Muhawe Théogene. Icyakora ADEPR mu Rwanda yo ntiyemera ko ADEPR Uganda yigumuye ahubwo ivuga ko ari bamwe mu bayoboke bashatse kwigenga. “Ururembo rurahari, bariya ni abashatse kugenda, ni abashatse kugenda naho itorero ryo rirahari. Twe ntacyo twahita dukora ubu, kuko ntabwo turiyo kandi ururembo rwacu rurahari. Iby’umutekano muke byo uwashatse kugenda ntabura ibyo avuga ariko umutekano muke ni muri rusange ku Banyarwanda bose bari muri Uganda”. Aya ni amagambo yatangajwe na Rev Karuranga uyobora ADEPR ubwo yari abajijwe n’itangazamakuru icyo avuga ku kibazo cya ADEPR Uganda yacitsemo ibice.

Rev Ntakirutimana washimuswe na Uganda, yatangaje byinshi nyuma yo gufungurwa


Umuyobozi w’ururembo rwa ADEPR muri Uganda, Rev.Ntakirutimana Theoneste yatangaje ko yafunzwe ku kagambane k’abo bayoboranaga agatunga agatoki Rev.Singirankabo wayoboraga Paruwase ya Mitiyana yo muri Uganda ku kuba inyuma y’ibi byose. Yavuze ko ubu yafunguwe ari iwe mu rugo no mu kazi k’itorero nyuma yo gufungurwa n’inzego z’ubutasi za Uganda, nyuma yuko uyu muyobozi yari yarashimuswe ku ya 28 Werurwe 2019, akajyanwa n’inzego z’umutekano za Uganda (CMI) zikamufungira ahatazwi mu gihe cy’iminsi 45. Aganira na Bwiza.com Rev Ntakirutimana yagize ati:

“ADEPR-PCIU ihagaze neza n’abakristo bameze neza nubwo nagize ibyago nkajyanwa n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) nkahamara iminsi 45, ndi muri gereza nari mpfutswe mu maso ntotezwa, icyo  gihe nafunzwe habaye icyuho cyateye bamwe mu bashumba b’uturere gukoresha inama yo kwigumura bagashinga itorero ryabo bava mu ryacu PCIU/ADEPR (Pentecote Church International Uganda) nkuko babyigambye, mu nyandiko bandikiye ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda ko bafashe icyemezo cyo gukora ukwabo bakigenga bitwaza ko byakuruwe n’ibibazo byari bihari ubuyobozi bw’iri torero mu Rwanda bukabyirengagiza.” Nyuma y’ibi byose twagarutseho mu nkuru yacu yose, Inyarwanda.com twabajije Rev Karuranga icyo abakristo ba ADEPR bakwiriye gukora muri ibi bihe bitoroshye ADEPR irimo. Ibyo yadutangarije murabisanga ku Inyarwanda Tv mu mashusho y’ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru.


Icyicaro gikuru cya ADEPR kiri ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali


Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bukuru wa ADEPR Rwanda ku kibazo cya ADEPR Uganda yamaze gucikamo ibice


Ibaruwa yandikiwe CA ya ADEPR hasabwa ko Biro Nyobozi yeguzwa

REBA HANO REV KARURANGA ASOBANURA BYINSHI KU BISHINJWA BIRO NYOBOZI YA ADEPR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sereine4 years ago
    Abantu bandika bagahisha amazina yabo nibo Bari kweguza Biro? Umuntu ujya mu kintu ntagikore yigaragaje akihishahisha uwo aba atiyizeye aba ashaka gukurura imvurura mu itorero. Niba uhagurukiye gukora ikintu gikore ku mugaragaro utsinde cg utsindwe naho kwohishahisha nta mumaro bifite.
  • Sylvain 4 years ago
    Aba abakristo ba ADPR bavugira ni abahe ko badaheruka kudusaba y'amafaranga bahoraga badusaba? Aho abayobozi bariho bagiriyeho?
  • Ntahofaustin@yahoo.fr 4 years ago
    Abatera ubwega nta indices de culpabilité irrefutables berekanye.
  • H.Biremera4 years ago
    ndabasuhuje mwizina rya Yesu nubwo byiswe kweguzwa gusa ntago byagakwiriye kuko muri bino baregwa byose nta nakimwe kitakosorwa kirimo.ikindi Abantu banditse iyo baruwa isaba kweguzwa kuberiki byanditse mu buryo bw'Abakristo twese ntago byari bikwiriye
  • Twebwe4 years ago
    Ariko kuki abantu bagira umuco wo kwigira intumwa z'abatabatumye? Sinumva ukuntu umuntu yihandagaza akavuga ngo abakiristo basabye kweguza bureau nyobozi. Ibyo simbizi nk'umukiristo wa ADEPR bajye bandika nk'umutwe wigenga ntibakandike mu izina ryacu.





Inyarwanda BACKGROUND