RFL
Kigali

Kwisiga 'Mukorogo' ukuri ku byihishe inyuma yo kuba uyu mwaka abahatanira kuba Nyampinga w'u Buhinde basa bose!

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/05/2019 23:53
0


Ifoto y'abageze mu cyiciro cya nyuma mu guhatanira ikamba rya "Miss" w'u Buhinde uyu mwaka ntabwo yari isanzwe, kugeza ubwo umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter yabajije ati: "Ni iki kitagenda kuri iyi foto?"



Abandi benshi bahise batangira kuvuga uburyo aba bakobwa bose basa, ari inzobe cyane kandi bafite imisatsi miremire ndetse bamwe bagatebya bati: "Ni umukobwa umwe". Abakobwa benshi mu Buhinde bifuza kuba ba "Miss" kuko ubuzima bwabo buhita buhinduka, kubigeraho bigasaba bamwe guhinduka wese.

U Buhinde busanzwe butuwe n'amoko menshi y'abafite uruhu rwera n'abafite uruhu rwirabura. Ababonye iyi foto y'ikinyamakuru The Times of India cyo mu Buhinde igaragaza igihimba n'umutwe by'abahatanira ikamba rya "Miss" bavuga ko aba bakobwa bagaragaza ikibazo kiri muri iki gihugu. 

Abanenga iri rushanwa bavuga ko abaritegura bashima cyane abakobwa b'uruhu rwera umuco wagiye uzamurwa n'abacuruza amavuta ahindura uruhu. Kuva mu myaka ya 1990, ibyo gutora ba "Miss" ni umushinga urimo n'ubucuruzi bukomeye mu Buhinde. Abakobwa batowe bagiye bavamo abakinnyi ba sinema n'ibyamamare.

Mu gihugu hashinzwe amashuri menshi atoza abakobwa bashaka kuba ba "Miss", gusa ntibisaba kubyigira gusa, abatsinze bose baba bafite uruhu rwera. 'Abirabura' ngo ntibishimiwe, ntibanafite igikundiro. Gukunda cyane uruhu rwera, cyane cyane ku bagore, ni ikintu kizwi mu Buhinde. Mu gushaka umugore bibanda cyane ku bafite uruhu rwera, nkuko umunyamakuru wa BBC Geeta Pandey uriyo abivuga.


Bihera mu myaka ya 1970 ubwo abacuruzi batangiraga gukwiza cyane amavuta ahindura uruhu. Yaraguzwe cyane kuko yamamazwaga n'abakina sinema muri Bollywood. Abayamamaza bavuga ko afasha abayakoresha kubona imirimo myiza, kubona urukundo no kubona umugabo. Mu mwaka wa 2005 bwo bazanye n'amavuta yagenewe abagabo.

Nubwo mu myaka ishize hari abatangije ubukangurambaga bwo kwamagana uyu muco - bashingiye ku kuba urunyurane rw'ibara ry'uruhu ari ubwiza Imana yaremye ntabwo uracika. Abakobwa n'abagore bayakoresha bahindura uruhu rwabo kuva ku ntoki, mu maso kugera no ku myanya y'ibanga.

Abarengera uyu muco bavuga ko ibi ari amahitamo ya muntu, ko niba umugore ashobora gusiga amavuta ku munwa we ngo utukure, nta kibazo niba ahisemo kwisiga ngo ahindure uruhu rwe. Mu mwaka wa 2014, urwego rugenzura ibikorwa byo kwamamaza mu Buhinde rwageze aho ruha amabwiriza abuza kompanyi zamamaza aya mavuta amagambo avuga ngo ab'uruhu rwirabura "nta gikundiro bagira, ntibishimye kandi barahangayitse".

Hari abatayashyigikiye

Uku kwamamaza nubwo kwahinduye imvugo, ariko kongereye umurego ndetse ibyamamare muri sinema bikomeje kwamamaza aya mavuta ahindura uruhu. Umwe mu byamamare muri Bollywood witwa Sai Pallavi, uyu mwaka yanze amasezerano ya miliyoni 20 z'amarupiya akoreshwa mu Buhinde kugira ngo yamamaze ariya mavuta kuko abona ko adakwiriye. Yagize ati: "Uru ni uruhu rwacu, ibara ryarwo ni iry'Abahinde, ntabwo twabaza abazungu ngo kuki bera".

Mu bihugu byo mu karere gukoresha amavuta ahindura uruhu - cyane cyane ku bagore - birakorwa nubwo hagenda hagaragazwa ingaruka z'aya mavuta ku ruhu. Ubutegetsi bw'u Rwanda bwo bwabujije icuruzwa ry'amavuta ahindura uruhu, azwi cyane ku izina rya "mukorogo" mu Rwanda. Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Buhinde bavuga ko ubu abakobwa bari gushaka kuba "Miss" w'u Buhinde bose basa kubera aya mavuta.

Src: BBC.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND