RFL
Kigali

BASKETBALL: MTN Yolo Hoops umukino w’ishiraniro ugomba guhuza REG na Patriots BBC kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/05/2019 12:20
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019 biraba ari ibicika muri sitade nto ya Remera guhera saa kumi ne’byiri z’umugoroba (18h00’) ubwo ikipeya Patriots BBC iribucakirane na REG BBC mu mukino uzaba ufite byinshi usobanuye muri Basketball y’u Rwanda.



Ni umukino w’isibaniro ry’ibigugu (Derby) ugomba gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) aho MTN Rwanda nka sosiyete ya mbere y’itumanaho muri iki gihugu ndetse na FERWABA, ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball.

Ni umukino udakunze kubaho aho aya makipe yahura inshuro eshatu meber yuko shampiyona irangira kuko aya makipe yamaze guhura mu mikino ibiri ya shampiyona 2018-2019 mu gihe bategereje imikino ya Playoffs 2019 igomba gutangira mu minsi iri imbere.


Patriots BBC irashaka gutsinda REG BBC ku nshuro ya gatatu

Litha Umurungi umukozi muri MTN Rwanda ushinzwe gahunda zose z’iyi sosiyete ziba zirebana n’urubyiruko (Youth Segement Coordinator) avuga ko ari umukino ukomeye bateguye muri gahunda yo kugira ngo urubyiruko rukangurirwe gahunda yo kwitabira ibikorwa MTN ibategurira biciye mu ikorana buhanga.

“Ni umukino twise MTN Yolo Hoops kuko siporo ahanini ihuza urubyiruko kandi mu gihe gito. Uyu mukino uzaba urimo gahunda MTN igeza ku bafatabuguzi bayo ahanini dusobanura uko Yolo Packs n’ibigendanye nayo bikora. Turizera ko abazitabira uyu mukino bazaryoherwa n’umwimerere wa Basketball kuko twafashe amakipe akomeye mu gihugu”. Umurungi


Uburyo gahunda iteye kuri uyu wa Gatanu muri sitade nto ya Remera 

Muri shampiyona 2018-2019, Patriots BBC yatsinze REG BBC mu mikino ibiri yose. Kuri ubu abasesenguzi bakaba bategereje kureba niba hari icyo REG BBC yakora kugira ngo yikure imbere ya Patriots BBC imaze kuyitsinda kabiri.


REG BBC irasabwa gutsinda kugira ngo yukure imbere y'abafana ba Patriots BBC 


Riderman na Bruce Melody bazaba basusurutsa abazitabira biciye mu ndirimo zabo zikunzwe n'urubyiruko 

Mu buryo bwo gutegura uyu mukino, buri kipe yahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW) kugira ngo bagire imyiteguro myiza mu gihe ikipe izatsinda uyu mukino izahabwa igikombe giherecyejwe na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW).


Nshizirungu Patrick (110 wa REG BBC ahanganye na Ndizeye Dieudonenne (30) wa Patriots BBC 

Kwinjira kuri uyu mukino ni ukwishyura igihumbi mu myanya yo hejuru (1,000 FRW) mu gihe mu myanya y’icyubahiro bazishyura amafaranga ibihumbi bitatu by’amafaranga (3,000 FRW).

    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND