RFL
Kigali

South Africa: Jackson Mandela yasohoye “Umunsi Mubi” Filimi ivuga ku rukundo rw’abantu badahuje ururimi-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/05/2019 16:38
2


Jackson Mandela umunyarwanda uba muri Afurika y’Epfo akaba ari naho akorera akazi ko kwandika no gukina filime, kuri ubu afite filime yamaze gushyira hanze “Umunsi Mubi” ivuga ku rukundo rw’umuhungu n’umukobwa badahuje ururimi.



Jackson umaze imyaka umunani (8) muri Afurika y’Epfo avuga ko iyi filimi ivuga uburyo umuhungu n’umukobwa bahuye badahuje ururimi n’umuco bagakundana ariko umwe muri bo akaza guhemukirwa akanahura n’ibibazo.

Mandela avuga ko nyuma umunyarwadakazi yaje gukomeza guhangayika cyane birangira ibibazo yari arimo ahawe ubufasha n’undi munyarwandakazi bahuje ururimi.


Mandela Jackson umunyarwanda ukina akanandikira Filimi muri Afurika y'Epfo

Asobanura impamvu yayise “Umunsi Mubi”, Mandela Jackson yavuze ko hari igihe mu buzima bwa muntu habaho ibibazo bikomeye rimwe na rimwe bikaba byaba mu gihe gito ariko nyuma bigatanga amasomo akomeye.

“Ni filimi ishingiye ku buzima muri rusange. Ni nka kuriya ubona umuntu abyuka agahura n’uruva gusenya mu gihe gito cyane agateseka bikomeye. Ni inkuru y’umuntu wahuye n’uruva gusenya biciye mu kuba yarakundanye n’undi. Ibyo bibazo abimaramo amasaha 72. Gusa ibyo bibazo birangira bimwunguye ubwenge buzamufasha ahazaza”. Mandela



Mandela Jackson avuga ko filimi "Umunsi Mubi" iri ku isoko

KANDA HANO UREBE INGINGO Z'INGENZI ZIGIZE FILIMI UMUNSI MUBI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntazinda JMV4 years ago
    Keep it up Mr Jackson @we miss you guy
  • Ganza Nyamwiza Gitego4 years ago
    Komerezaho turabona uzanye ubukana bukarishye kandi film yawe ifite icyo bita ishusho...abanyarwanda bakorera film mu rwanda bakwigireho tu...iryo shyamba musaza.Lol please iyi film turayishaka ari full.From Nyarugenge...





Inyarwanda BACKGROUND