RFL
Kigali

Umunyempano yo kurira yakangaranyije benshi muri “East Africa’s Got Talent” bamwe bagira ngo agize ihungabana –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/05/2019 11:09
0


Ubwo mu mujyi wa Kigali abanyempano bahataniraga kwishakamo 30 bazahagararira u Rwanda muri East Africa's Got Talent kuri uyu wa 6, hagaragaye umukobwa ufite impano ikomeye yo kurira. Yarize cyane ubwo yari ari gukina filime abari muri salle bose baratungurwa ndetse bamwe batekereza ko yaba agize ikibazo cy’ihungabana.



Uwase Chantal umukinnyi wa Filime nk'uko abivuga niyo mpano yari yazanye muri East Africa’s Got Talent irushanwa ryashakaga abanyempano 30 bahagararira u Rwanda bagahangana n'abaturutse mu bihugu nka Kenya, Uganda na Tanzania. Uyu mukobwa ubwo yasohokaga mu cyumba cya Maison de Jeunes ku Kimisagara biyerekeragamo abagize akanama nkemurampaka yasohotse yiruka arira ahita yicara mu byatsi akomeza kurira benshi bikanga ko yaba agize ikibazo cy’ihungabana.

Kurira

Nyuma y'umwanya utari muto arira yatuganirije

Nyuma yuko atuje Inyarwanda yamwegereye ari kumwe n’umusore bakinanaga batuganiriza uko byagenze aha bakaba batangarje ko icyabaye ari umukino bakinaga ukarangira arize bityo mu kurira akomerezaho arinda asohoka arira cyane. Icyakora ngo byari umukino nta kindi kibyihishe inyuma. Uyu mukobwa yadutangarije ko ari amarangamutima atuma arira gutya ibi bikaba impano ye nubwo atarakina mu mafilime akomeye ariko ngo arabizi ko afite impano yo gukina filime.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UYU MUKOBWA UFITE IMPANO YO KURIRA CYANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND