RFL
Kigali

StarTimes mu bufatanye na Leta y’ u Rwanda mu kugeza amashusho ya Digital mu bice by’icyaro

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/05/2019 23:33
0


Leta y’igihu cy’u Bushinwa na StarTimes barangije umushinga uzafasha kureba amashusho ya televiziyo mu buryo bugezweho bwa Digital abarenze 6000 bari mu byaro 300 mu gihugu cy’u Rwanda.



Ni umushinga wiswe”Gukoresha Televiziyo ya Satelite mu byaro birenga 10,000 by’Afurika’’ Ni umwe mu mishanga 10 yemeranyijwe mu nama ya Chine-Africa Cooperation (FOCAC) yabereye i Johannesburg muri Afrika y’Epfo muri 2015. Ikaba kandi yari yitabiriwe na Perezida w’igihugu cy’u Bushinwa, Xi Jinping.


Ni umuhango witabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel aho yashimiye Igihugu cy’u  Bushinwa na Startimes. Yagize ati:”Ni umunsi ugaragaza ubufatanye hagati y’igihugu cy’u Rwanda n’u Bushinwa by’umwihariko StarTimes, bakaba barafashije mu bikorwa bitandukanye byumwihariko mu karere ka Rulindo kubagezeho ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane cyane ahahurira abantu benshi, aho batanze televiziyo 200 na projecteurs 20, byatanzwe mu mirenge 10 y’akarere ka Rulindo. Tukaba dushimira igihugu cy’u Bushinwa by'umwirahariko StarTimes”


Ni umushinga washyizwe mu bikorwa na StarTimes ugenzurwa na Ambasade y’igihugu cy’u  Bushinwa mu Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi by’igihugu, aho watangiye muri Kamena 2018.


Ni ibirori byitabiriwe n’umuhuzabikorwa muri Ambasade y’igihugu cy’u Bushinwa mu Rwanda Ms. Xing Yuchun aho yijeje abitabiriye icyo gikorwa ko StarTimes izakomeza kugurikirana uwo mushinga. Yagize ati:”Ni amahirwe akomeye cyane kubana namwe muri ibi birori byo kugeza ku baturage ikoranabuhanga rigezweho ryo kureba television. Ni umushinga ufite intego yo kugeza ku baturage barenga 10000 bo muri Afrika mu duce tw'ibyaro. Ni umushinga wemejwe na Perezida w'Igihugu cy'u Bushimwa muri 2015 mu Nama yabereye muri Johannesburg yiga ku bufutanye bw'u Bushinwa na Afrika."

Yakomeje agira ati: "U Rwanda ni kimwe mu bihugu 25 bizungukira muri uyu mushinga. StarTimes izakomeza gukurikirana ibyo bikoresho inatanga ubufasha n'amahugurwa y'ihariye.”


Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madame Assumpta Ingabire wavuze ko iki gikorwa ari amahirwe ku baturage b’u Rwanda. Yagize ati:”Iki gikorwa kizafasha abaturage kujya bamenya amakuru yaba agezweho mu gihugu no hanze yacyo ndetse kizanafasha abaturage mu buryo bw’imyidagaduro. Turasaba uruhare rwa buri wese mu gucunga umutekano w’ibi bikoresho kuko ari twe bifitiye akamaro


Umuyobozi wa StarTimes Mr Jess Jing yavuze ko abatuye mu cyaro bazabasha kubona amakuru ku bijyanye n’amasoko y’ibikomoka ku buhinzi kandi hari amashene azabafasha mu bijyanye n’uburezi by’umwihariko kwiga ibijyane n’ubumenyi no guhanga udushya.


Izi projecteurs zizafasha abaturage mu bijyanye n’imyidagaduro aho bazajya bareba imikino imwe n’imwe yo mu gihugu imbere ndetse n’iyo hanze. Uyu mushinga kandi uzafasha mu buryo bw’itumanaho by’umwihariko kumenyekanisha gahunda za leta binyuze kuri Televiziyo.

INKURU: Paul Mugabe /Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND