RFL
Kigali

Nkunzimana Sadi yafashije Espoir FC gutsinda APR FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/05/2019 20:39
0


Igitego cya Nkunzimana Sadi cyo ku munota wa 90+1’ cyatumye Espoir FC itsinda APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona 2018-2019 waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu.



Ibitego bibiri bya Espoir FC byatsinzwe na Kyambade Fred ku munota wa 71’ na NKunzimana Sadi ku munota wa 90+1’. Igitego cya mbere cy’uyu mukino cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili wa APR FC ku munota wa 61’.


Nkunzimana Sadi yujuje ibitego 9 atsinda APR FC icy'intsinzi


Abakinnyi ba Espoir FC bishimira intsinzi



Hakizimana Muhadjili (10) yatsindiye APR FC igitego


Bizimana Djihad (ureba muri telefoni) yarebye uyu mukino kuko ari mu biruhuko

Wari umukino utari ufite icyo uvuze cyane ku bafana ba APR FC kuko bari babizi ko igikombe cyamaze kugera mu maboko ya Rayon Sports. Wari umukino abafana ba APR FC batitabiriye kuko icyo baharaniraga cyarangiye biciye mu musaruro udafashe ikipe yabo yagize muri iyi shampiyona isigaje umukino umwe.



Ubwitabire ntabwo bwari bushimishije


Abafana ba Rayon Sports bari baje kwishimira kuri APR FC



Hakizimana Muhadjili yinjiye mu kibuga asimbuye

Zlatko Krmpotic umutoza mukuru wa APR FC yari yakoze impinduka ubona ko yatanze amahirwe ku bakinnyi basanzwe babanza hanze y’ikibuga kugira ngo nabo babone akanya ko kwiyereka abafana kuko n’ubundi igikombe cyageze iyo kijya.




Nshuti Dominique Savio agenzura umupira


Issa Bigirimana (26) imbere ya Moninga Walusambo Keita (6)

Muri izi mpinduka ni bwo abakinnyi barimo Itangishaka Blaise, Ntwari Evode, Issa Bigirimana na Ngabonziza Albert baje muri 11 bityo bahura na Espoir FC y’i Rusizi yashakaga amanota ayizamura ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Abakinnyi barimo Mugiraneza Jean Baptiste, Iranzi Jean Claude na Hakizimana Muhadjili babanje hanze kuko nka Hakizimana yinjiye mu kibuga atangirana n’igice cya kabiri naho Mugiraneza na Iranzi bo ntabwo bakoreshejwe muri uyu mukino.

Hagati mu kibuga kuba hatarimo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, byagoye Ally Niyonzima kuba yabasha gufasha Itangishaka Blaise na Ntwari Evode bari imbere ye bityo ahubwo ugasanga aba batatu bose barakinira imbere rimwe na rimwe ugasanga Ntwari na Itangishaka bari kugonganira mu ruhande rumwe.

Ibi byaje gutuma abakinnyi bo hagati kwa Espoir FC barimo Ngiriyeze Mudeyi Abdul na Gatoto Serge (Asanzwe akina yugarira) bari hagati babona umwanya wo gukina umupira bashaka.

APR FC yaje kubona uburyo bwo kugana imbere y’izamu ubwo bari bashyizemo Hakizimana Muhadjili kuko bose babonaga imipira bamuha ashaka ibitego kuko yabonye kimwe nyuma n’iminota 16’ ageze mu kibuga. Mu mipira iteretse, Hakizimana yateye ibiri yose ifata ku mutambiko w’izamu.

Mu gusimbuza ku ruhande rwa APR FC, Hakizimana Muhadjili na Mugunga Yves basimbuye Byiringiro Lague na Issa Bigirimana. Ku ruhande rwa Espoir FC, Uwineza Jean de Dieu yasimbuwe na Niyonsaba Eric, Nkurunziza Felicien asimbura Mutombo Govin naho Senzira Mansour asimbura Moninga Walusambo Keita.

Nyuma y’aya manota, ikipe ya APR FC iraguma ku mwanya wa kabiri (65) izanasorezaho iyi shampiyona mu gihe Espoir FC yahise igira amanota 39 ayishyira ku mwanya wa karindwi (7).


Niyitanga Yussuf yakomerekeye mu mukino arakomeza arakina 

Nkunzimana Sadi wa Espoir FC yahise yuzuza ibitego icyenda (9) muri shampiyona, Hakizimana Muhadjili agira 15 naho Kyambade Fred yuzuza ibitego icumi (10).

Abakinnyi babanje mu kibuga:


APR FC XI: Kimenyi Yves (GK,21), Ngabonziza Albert (C,3), Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince Caldo 18, Ally Niyonzima 28, Itangishaka Blaise 8, Ntwari Evode 13, Issa Bigirimana 26, Byiringiro Lague 14 na Nshuti Dominique Savio 27.



Espoir FC XI: Hussein Ndayishimiye (GK,1), Wilondja Jacques (C,5), Uwineza Jean de Dieu 12, Moninga Walusambo Emmanuel Keita 6, Simpenzee Hamidou 17, Gatoto Serge 3, Niyitanga Yussuf 7, Ngiriyeze Mudeyi Abdul 10, Kyambade Fred 4, Nkunzimana Sadi 9 na Mutombo Dimata Govin Junior 22.

Dore uko imikino y’uwa Gatandatu yagenze:

-APR FC 1-2 Espoir Fc

-FC Marines 0-0 Sunrise FC

-Kiyovu SC 0-0 Amagaju FC





Ndayishimiye Hussein umunyezamu wa Espoir FC






Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ntabwo yagiye mu kibuga


Nshimiyimana Elysee umukinnyi wa Espoir FC yishyushya

Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports


Itangishka Blaise (8) yakinnye iminota 90'


Byiringiro Lague rutahizamu wa APR FC





Ntwari Evode nawe yakinnye iminota 90'






Ngabonziza Albert yagize umukino mwiza nka kapiteni wa APR FC muri uyu mukino




Saidi Abed Makasi umutoza wa Espoir FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND