RFL
Kigali

Kate Bashabe agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/05/2019 17:19
1


Kate Bashabe ni umukobwa ubusanzwe uzwi cyane mu Rwanda nk’umunyamideri ukomeye. Afite iduka ricuruza imyenda rizwi nka Kabash House. Kuri ubu uyu mukobwa agiye gushyira hanze indirimbo ye izasohoka mu minsi micye iri imbere akazaba ayihuriyemo n’abahanzi benshi b’ibyamamare hano mu Rwanda.



Mu kiganiro twagiranye n’uyu mukobwa yahamirije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye “You &I can change the world” igiye gusohoka mu cyumweru kiri imbere ikazasohokana n’amashusho yayo. Kate Bashabe yagize ati” Njye singiye gukomeza ubuhanzi kuko si impano yanjye sinzi ko nanabibasha. Ni indirimbo nafatanyije n'abandi bahanzi nubwo igitekerezo cyari icyanjye. Nayikoze kuko numvaga hari ubutumwa nshaka gutanga mu ndirimbo kandi mu by’ukuri nsanga indirimbo ari uburyo bwiza bwo gutanga ubu butumwa.”

Kate Bashabe

Integuza y'indirimbo Kate Bashabe yitegura gushyira hanze,...

Umushinga w’indirimbo ya Kate Bashabe “You & I can change the world” uzahuriramo abahanzi benshi bakomeye hano mu Rwanda barimo: The Ben, Christopher, Yvan Buravan, Andy Bumuntu na Mani Martin. Aba biyongera kuri Kate Bashabe nawe uzumvikana muri uyu mushinga. Mu kiganiro n’uyu mukobwa yagiranye na InyaRwanda.com yaduhamirije ko iyi ndirimbo itari burenze ikindi cyumweru itarajya hanze. We icyo ari gukora ngo ni ukugerageza kureba igihe iyi ndirimbo yagira hanze cyane ko atari indirimbo ye wenyine bityo ngo agomba no kugendera kuri gahunda z’abandi bahanzi bafatanyije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cyprien ganju4 years ago
    Nibyiza cyane mukunduhungura nokutwo gerera ubumenyi thx





Inyarwanda BACKGROUND