RFL
Kigali

Prophet Sultan wari umaze iminsi muri Amerika yagarutse i Kigali atangaza uko yakiriwe, ibyo yigiyeyo n’ibyo azaniye abanyarwanda-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/05/2019 19:34
11


Tariki 5 Gicurasi 2019 ni bwo Prophet Sultan yavuye mu Rwanda yerekeza muri Amerika mu biterane by'ubuhanuzi yakoreye muri Leta zitandukanye za USA. Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 ni bwo yagarutse mu Rwanda yakiranwa urugwiro n'abayoboke b'itorero ayobora.



Prophet Eric Sultan ubwo yari ageze i Kanombe ku kibuga cy'indege, yahasanze abantu benshi baje kumwakira barimo; umubyeyi we (nyina), mushiki we, umwana we ndetse na Billy Jakes uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana. Prophet Sultan yavuze ko abantu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakunze Gospel cyane cyane abanyarwanda babayo. Yatangaje ko yari akumbuye cyane abakristo b'itorero rye rya Zeal of the Gospel church.

Prophet Eric Sultan aganira na Inyarwanda.com yagize ati "Bisa n'imiryango myinshi Imana yafunguye. Njye nashakaga kujyayo gusa ntagiye kubwiriza. Nahise mbona Invitation nyinshi cyane nkiri no mu ndege, bashaka ko njya mu nsengero zabo. Abayehova ntabwo ari ibizira. Abantu benshi baratuzi cyane kandi itorero ryacu rirubashywe kandi rirakunzwe. Hariyo abantu benshi banyuze muri Zeal barenga 300 bayinyuzemo kandi bayivuganira, bayivuga neza. Harimo abazaga aho najyaga, hari umurimo munini twakoze muri Amerika kandi benshi bari muri Canada n'ahandi."


Prophet Sultan asuhuza umwana we wamusanganiye i Kanombe

Prophet Sultan yakomeje avuga ko mu rugendo rw'ubuhanuzi (Prophetic Tour) avuyemo muri Amerika rwabereye benshi umugisha ndetse ngo na we yungutse byinshi. Yavuze ko hari abatari bacye asize baramaze kubona ubuhanuzi yabahanuriye. Yavuze ko muri iri vugabutumwa avuyemo muri Amerika aho yamaze ibyumweru bitatu, yigishije abanyamerika n'abandi bahatuye abasobanurira byinshi ku 'Ubuntu bw'Imana'. Icyo yigiyeyo ngo ni uko yasobanukiwe neza ko iyo uri hanze y'igihugu cyawe, Imana igukoresha cyane. Yasabye abanyarwanda guha agaciro k'Ubuntu bw'Imana babonera muri Yesu Kristo.


Prophet Sultan ubwo yari ageze i Kanombe

Bavuye i Kanombe bajya kwakira Prophet Sultan bashima Imana yabanye nawe muri Amerika

REBA HANO UBWO PROPHET SULTAN YARI AGEZE MU RWANDA AVUYE MURI AMERIKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Carine 4 years ago
    Welcome back man of God,ni umugisha ukomeye kukugira
  • Mupenzi Olive4 years ago
    Mubyeyi wanjye nishimiye kuba wageze mu Rwanda amahoro icyubahiro nikuzo bibe ibyu Mwami wacu wakurinze akakwitaho
  • Mutamuriza Nancy4 years ago
    Ndashima Imana yayoboye intabwe z'ibirenge byanjye kugeza ishyikije Imbere y'umuhanuzi(amahoro n'imigisha bubeho) ubuzima bwanjye bwarahindutse cyanee bivuye mw'ijambo rye gusa...kubona ibyo kurya,kwiga,ubwishyu bw'inzu byari ikibazo ariko byose byarakemutse. Ijambo rye ryatumye famille yanjye bajya USA bari bamaze imyaka 16 byaranze Nasaba buri wese ufite ikibazo icyaricyo cyose cyananiranye guhura nawe,agakurukiza neza amabwiriza ntakabuza azatahana igitangaza cye!
  • Mucyo Naason4 years ago
    RGB, koko mwatubabariye mukadukiza Eric Sultan. Aka kabago ni ibandi, escro kandi muzabibona amaze koreka igihugu. Dore njyewe ndamuzi, yashatse kujya ampa imiti akoresha ngo nanjye njye nkora ibitangaza. Anyibwirira ko afite umuntu umuha gukora ibyo mwita ibitangaza akora ko ndetse nanjye nemeye yabimpesha. Sultan, nawe ubwawe urabizi mu mutima wawe ko ibyo ukora ari ugushaka indamu n'indonke. None se ko uvuye muri amerika, ukaba umaze gufata ku gafaranga, warekeye aho ukayoboka Imana, ukavana abantu mu rungabangabo. Wababariye abanyarwanda koko Sultan, ko nkwinginze mu bushobozi bw'umwami wacu Yesu kristo uzacira abantu bose imanza. Prophecy ya miracle money, nawe urabizi ko iguhenda kuko nudufaranga ubonamo ujya kutwishyura umu master wawe ngo aguhe imbaraga. Eric Sultan, ndakuzi neza, ushaka warekeraho ukava mu butekamutwe. U Rwanda ni igihugu Imana yahaye amahoro n'umugisha, nukomeza ibyo binyanga byawe, Imana izagushyira hanze. Isi yose ikote.
  • AMAHORO Peace4 years ago
    Ibishashangirana byose ntabwo ari zahabu!😠😠😠. Iyaba abantu bamenyaga ububi bw'uyu Sultan Eric RIB yakamufunze.Ntakindi amariye abanyarwanda uretse kubacucura no kubakorera brain wash (lavage des cerveaux
  • Aurelie 4 years ago
    Wow,welcome back mukozi w Imana Data wo mw Ijuru agushimishe. Amahoro n imigisha bibe kuri wowe n aba we bose!
  • Ribanje Leonard4 years ago
    Woooh. Ibi ni ibyo gushimira Imana yemeye kumenyekanisha ubutumwa bwiza ibinyujije mu mukozi wayo. Amahoro n' imigisha bimubeho Ni karibu muntu w' Imana urisanga murubyaro rwawe
  • Kayiranga4 years ago
    Turabyishimiye Kandi kugaruka kwanyu n'umugisha kuri twe ntakabuza abanyamerika basigaranye inkuru n'ubuhamya be kubwira abandi! amahoro n'imigisha Bibabeho
  • chantal4 years ago
    kwassa nibandi ra, jyenalinzi kwarumusaza ubawambaye cravate!!!!
  • Ribanje Leonard4 years ago
    Ariko nkawe, Naason. Ibyo uvuga urabizi? Ubu se uwakubaza ubwesicolo, aho buri wabuvuga. Ese no kuzura abapfuye nabwo ni ubwesicolo? Gukiza Sida se nabyo ni ubwesicolo? Gusa ndakubabariye nawe siwoe. Ahubwo Naason, inama nakugira, ni uko woe wareka Imana nkuko ubivuze ikazamushyira ahagaragara, jkareka kubeshyera umukozi w' Imana
  • Julienne4 years ago
    Prophet Eric warakoze kwemera gukiza isi.Abakwita umwesikoro ntibazaze iwawe.Njye ndagufana watumye ubuzima bwanjye buhinduka kubera ijambo wampaye.





Inyarwanda BACKGROUND