RFL
Kigali

“Mfite ubukwe muri 2020,…” Oda Paccy yavuze ku rukundo avugwamo na Junior Multisystem yanifashishiije mu mashusho y’indirimbo ye nshya -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/05/2019 16:42
0


Oda Paccy umwe mu baraperikazi bakomeye hano mu Rwanda gusa banyuzamo bakanaririmba, kuri ubu afite indirimbo ye nshya yise ‘Happy’ yakozwe na Junior Multisystem unagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo. Oda Paccy yadutangarije byinshi anavuga ku rukundo avugwamo na Junior Multisystem.



Inkuru y’urukundo rwa Oda Paccy na Junior Multisystem yatangiye kuvugwa mu minsi ishize ubwo aba bombi bashyiraga hanze amashusho bari kumwe bakabwirana amagambo y’urukundo bakongeraho udutima nk’ikimenyetso cy’urukundo hagati yabo bose. Ibi byahuriranye n’indirimbo Oda Paccy yashyize hanze y’urukundo ashyira Junior Multisystem mu mashusho yayo, ibyongeye kubyutsa imitima y’abatekereza ko iyi ndirimbo ari iyo yamutuye.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA ODA PACCY "HAPPY"

Oda Paccy

Oda Paccy na Junior Multisystem bari kuvugwa mu rukundo,...

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Oda Paccy yatangaje ko atabuza abatekereza urukundo hagati ye na Producer Junior gukomeza kubitekereza. Icyakora ntiyemera cyangwa ngo anahakane ko yaba akundana na Junior Multisystem. Oda Paccy yabwiye Inyarwanda ko mu by’ukuri abashaka kumenya amakuru y’urukundo rwe bakwihangana bagategereza mu mwaka wa 2020 cyane ko yatangaje ko afite ubukwe muri uwo mwaka.

Iyi ndirimbo nshya ya Oda Paccy inagaragaramo Junior Multisystem yakorewe 100% muri Empire Record studio ya Oda Paccy ari nayo Junior Multisystem akoreramo kugeza ubu. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Junior Multisystem mu gihe uyu muraperikazi yanze kugira byinshi atangaza ku wakoze amashusho y’iyi ndirimbo icyakora yemera ko yakorewe muri studio ye.

REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE TWAGIRANYE NA ODA PACCY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND