RFL
Kigali

“Nari nasezeye kuri Mama…”Ikiganiro na Junior Multisystem wahishuye ko yaciwe akaboko areba, yanakomoje ku rukundo rwe na Oda Paccy-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/05/2019 16:30
0


Junior Multisystem ni umusore uherutse gukora impanuka y’imodoka imuviramo gucibwa akaboko. Kuri ubu Junior umaze koroherwa yagiranye ikiganiro kirambuye na Inyarwanda ahamya ko uko yari amerewe kuva akoze impanuka kugeza kuri ubu yamaze koroherwa ndetse yatangiye no gutembera nubwo atarakira neza ijana ku rindi.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Producer Junior yadutangarije uko impanuka yabo yaje uko bayikoze, uko yaje kujya kwa muganga kugeza bamuciye akaboko n'ubwo yaje koroherwa ariko anahishura ko akaboko bakamuciye areba. Junior Multisystem yatangaje ko icyemezo cyo kumuca akaboko we n’umuryango we babanje kucyanga icyakora nyuma baza kucyemera bitewe nuko babonaga bigeze aho bikomeye.

Aganira na Inyarwanda.com uyu musore yadusobanuriye uko impanuka yagenze agera aho atangaza ko impanuka ikiba yabonye ko byose birangiye nubwo ngo atabyibuka neza, gusa yibuka ko yasezeye umubyeyi we muri ibyo bihe bitari bimworoheye… Muri iki kiganiro kirekire twagiranye na Junior Multisystem yatangarije Inyarwanda ko yorohewe kandi yamaze kwiyakira ndetse akaba yaragarutse mu muziki.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA ODA PACCY "HAPPY" JUNIOR MULTISYSTEM AHERUTSE KUMUKORERA

Junior

Junior Multisystem wakoze impanuka agacika akaboko

Junior Multisystem yabwiye umunyamakuru ko ubu yagarutse mu muziki ndetse yumva afite imbaraga nyinshi kurusha na mbere zo gukora muzika. Indirimbo ya mbere yahereyeho ni iyo bise ‘Happy’ iyi ikaba indirimbo ya Oda Paccy yandikiwe mu bitaro ubwo uyu musore yari arwaye bikomeye. Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho igaragaramo Junior Multisystem.

Ibi byatumye umunyamakuru abaza Junior iby’urukundo rwe na Oda Paccy. Uyu musore yirinze kubyemera cyangwa ngo abihakane icyakora hakumvikana ko aba bombi bashobora kuba basigaye bakundana nubwo batarerura ngo babitangaze. Kuri ubu Junior Multisystem ari kubarizwa muri Empire Record Studio ya Oda Paccy aho yatangaje ko abashaka ko abakorera ubu ari ho bamusanga.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA JUNIOR MULTISYSTEM


VIDEO: Eric NIYONKURU (InyaRwanda Tv)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND