RFL
Kigali

Hadutse Kompanyi ivuga ko igiye kujya ihemba indirimbo zikunzwe buri kwezi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/05/2019 13:56
0


Mu Rwanda hakunze kugaruka ikibazo cy'uko ibihembo bihabwa indirimbo z’abahanzi atari byinshi, ubuke bw’ibi bihembo bushyirwa mu majwi nka kimwe mu bituma muzika idatera imbere. Kuri ubu hamaze kugaragara kompanyi ihamya ko ije gutera ingabo mu bitugu iterambere rya muzika y’u Rwanda bahemba indirimbo ikunzwe buri kwezi.



“MNI” ni itsinda rije guteza imbere umuziki nyarwanda ribicishije mu buryo bwo gutora indirimbo z'abahanzi zikunzwe bikozwe n’abaturage. “MNI” ni sosiyete yigenga ifite intego yo kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda kubera urukundo bahamya ko bakunda umuziki ndetse n’umutwaro wo gushishikariza abanyarwanda gukunda umuziki wabo.

Ibi abayobozi b’iyi kompanyi babitangarije mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2019 basobanura byinshi byerekeye iyi kompanyi. Iyi kompanyi #MuzikaNyarwandaIpande (MNI) izanye agashya ko guteza umuziki nyarwanda imbere biciye mu baturage ubwabo bazajya bitorera indirimbo 5 z’abahanzi bakunda buri kwezi.

Aya matora ateganijwe kuba mu gihe cy’ibyumweru 3 hanyuma mu cyumweru cya 4 ari nacyo cya nyuma cy’ukwezi hakabamo gutanga ibihembo ku indirimbo 5 za mbere, aha indirimbo y’umuhanzi izahiga izindi muri izi eshanu, uwo muhanzi wayikoze azajya ashyikirizwa 1,000,000 y’amafaranga y’u Rwanda hanyuma indirimbo 4 zisigaye, ba nyirazo bazajya bashyikirizwa amafaranga hagendewe ku majwi y'abaturage batoye uko angana.

MNI

MNI kompanyi nshya ihamya ko ije kujya ihemba indirimbo igezweho buri kwezi,...

Nyuma yo kwicara bakabona ko ibyinshi bikorerwa kuri interinete kandi hari bamwe batazikoresha kandi bwaba ari uburyo bushobora kubangamira abadakoresha interineti, MNI yashyizeho uburyo buhesha buri munyarwanda wese amahirwe yo kwitorera umuhanzi akunze agahabwa amahirwe yo kujya mu ndirimbo zihatanira ibihembo.  Gutora ni ugukoresha telefone ngendanwa aho utora azakoresha uburyo bwa USSD: *611# agakurikiza amabwiriza ubundi agatora.

Muri iki kiganiro ubuyobozi bwa MNI bwakomeje butangaza ko iyi serivise uyikoresha yemererwa gutora rimwe, izajya ikatwa amafaranga 50 gusa kugira ngo umuntu abashe gutorwa, nyuma yuko habaye amajonjora hakoreshejwe WhatsApp kuri nimero iboneka ku mbuga nkoranyambagaza #IYINIMNI hazajya haba amatora no guhitamo abahanzi ba mbere 5 batsinze ibi bizajya byerekanwa ku mbuga za MNI.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umuyobozi wiri tsinda Jean Christian Ndikubwayo yagize ati "Ni uburyo twicaye tukabona ko buzateza imbere umuziki ndetse n'abahanzi muri rusange turizera tudashidikanya ko dukoresheje ubu buryo bwo gutora indirimbo umuhanzi agashyikirizwa ibihembo ku muziki yakoze, muzika yatera imbere kandi bigaha n’imbaraga uwukora gukora byiza birushijeho."

Nk'uko babitangaje iki gikorwa giteganyijwe kujya kiba rimwe mu kwezi mu gihe cy’umwaka, muri uyu mwaka wa 2019 kigiye gutangiramo bwo abategura iki gikorwa batangarije abanyamakuru ko mu minsi iri imbere ari bwo bazatangaza igihe kizatangirira.

NMINMI

Abakozi b'iyi kompanyi ya MNI baganira n'itangazamakuru,...

MNI

Abari bayoboye ibi biganiro,...ari nabo bayoboye iyi kompanyi,...

INKURU: Kabageni Joselyne-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND