RFL
Kigali

Umusore uherutse kwifatira ku gahanga Phil Peter amushinja kurya ruswa yatawe muri yombi –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/05/2019 8:20
4


Muri iyi minsi mu Rwanda imbuga nkoranyambaga zimaze kwigarurira imitima ya benshi, nubwo hari umubare munini uzikoresha ibifite akamaro abandi bakungukiraho yaba amafaranga cyangwa izindi nyungu, hari n’umubare munini w’abazikoreraho ibyaha. Aha umusore uherutse kwifatira ku gahanga Phil Peter amushinja kurya ruswa yamaze gutabwa muri yombi.



Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musore uzwi nka Djihad yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 ubwo hakwirakwizwaga ifoto ye yambaye amapingu ari mu biro by’ubugenzacyaha. Aha umunyamakuru wa Inyarwanda wasakaga kumenya ukuri kuri aya makuru yashatse kuvugana na Phil Peter ngo amusobanuze byinshi adutangariza ko we icyo azi ari uko uwamuharabitse akamusebya ubu yatawe muri yombi n’ubugenzacyaha akurikiranyweho ibyaha yamureze ariko yirinda kugira byinshi atangaza.

Phil Peter yagize ati” Ntabyinshi natangaza kimwe gihari cyo ni uko yafashwe n’inzego zibishinzwe ibisigaye mwabibaza ubugenzacyaha bw’u Rwanda.” Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko uyu musore yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2019 akaba yatangiye kubazwa ibijyanye n’ibyaha yakoreye ku mbuga nkoranyambaga birimo amashusho yashyize kuri Instagram ashinja umunyamakuru Phil Peter kurya ruswa kugira ngo acurange indirimbo z’abahanzi.

Phil Peter

Djihad wandagaje Phil Peter yatawe muri yombi,...

Aya mashusho uyu musore yahise akura kuri Instagram ye yavugaga ukuntu afite ibimenyetso ko Phil Peter kugira ngo acurange umuhanzi cyangwa amuhe Interview bisaba kuba yamuhaye amafaranga n’ibindi byinshi byiganjemo kugaragaza ko Phil Peter atari umunyamwuga. Ibi rero nibyo biri mubyatumye atabwa muri yombi akaba ari gukurikiranywa n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda mu mujyi wa Kigali.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasogi Eduard 4 years ago
    Djihad yafatwa atafatwa ntibikuraho ko Phil Peter ari umunyamakuru w'inkundamugayo,Djihad yamushyize ahagaragara,uretse na ruswa,interviews ze nyinshi haba harimo ubugome no kwibasira abantu
  • Mi4 years ago
    Hhhhhh uno musore numunwa we ntakuntu utari kuzamukoraho.
  • Rehoboth4 years ago
    Ahubwo bafate n'abandi bamaze iminsi bibasiye radio Isango Star babeshya ko idakorana ubunyamwuga
  • Uwiman anitha4 years ago
    Ngaho rero nubundinanjye phill Peter simushyirira amacyenga kbsa. Ahubwo ndumva nawe bamukurikirana bareba nimbakoko arya Ruswa? Koko uwomuryama ntiyaphuye kubirota gusa.





Inyarwanda BACKGROUND