RFL
Kigali

Nyuma y’intara zinyuranye Miss Rwanda Nimwiza Meghan agiye gukomereza urugendo rwe mu ntara y’Iburasirazuba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2019 15:15
0


Muri iyi minsi Miss Rwanda Nimwiza Meghan ari muri gahunda yo kuzenguruka intara zinyuranye akangurira urubyiruko ibijyanye no kwitabira ubuhinzi. Uyu mukobwa wahereye mu Ntara y’Amajyaruguru agakomereza mu Uburengerazuba no mu ntara y’Amajyepfo kuri ubu agiye gukomereza urugendo rwe mu ntara y’Uburasirazuba.



Miss Meghan yatangiye uru rugendo nyuma y’umushinga yari yatanze muri Miss Rwanda wo guteza imbere ubuhinzi. Aha Nyampinga w’u Rwanda Nimwiza Meghan akaba yaratangiriye uru rugendo mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze, arukomereza mu ntara y’Uburengerazuba aho yagiye mu karere ka Rubavu ndetse no mu ntara y’Amajyepfo aho yasuye akarere ka Huye na Gisagara.

Muri utu turere, Miss Meghan yasuye urubyiruka ruba rusanzwe rukora ubuhinzi abashishikariza kubugumamo kandi ntibacike intege. Usibye aba ariko nanone Nimwiza Meghan asura ibigo by’amashuri akereka abanyeshuri inyungu bafite mu kuba bakwitabira ubuhinzi. Aha abashishikariza kuzitaira ubuhinzi mu gihe baba barangije kwiga.

Miss RwandaMiss Rwanda anaganiriza abanyeshuri (Aha yari ari muri Groupe Officiel de Butare)

Muri iyi kampanye Miss Nimziza Meghan aba ari kumwe na Miss Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018. Miss Liliane we wari ufite umushinga wo kurwanya imirire mibi aba akangurira urubyiruko ndetse n’ubuyobozi bw'aho bagiye kwitabira kugira uturima tw’igikoni mu rwego rwo kugira imboga barya zibarinda kugira imirire mibi cyangwa ngo bahendwe nazo ku isoko.

Mu ntara y’Uburasirazuba aho agiye gukorera Nyampinga w’u Rwanda Nimwiza Meghan azahura n’urubyiruko rukora ubuhinzi n’abanyeshuri biga mu karere ka Bugesera aho azaba ari kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 no ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND