RFL
Kigali

Umukino wa Musanze FC idafite umunyezamu na Bugesera FC wimuriwe kuri uyu wa 5

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/05/2019 12:55
0


Kuri gahunda y’umunsi wa 29 wa shampiyona 2018-2019 ikipe ya Musanze FC yari kwakira Bugesera FC kuwa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019, gusa uyu mukino washyizwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 kuri sitade Ubworoherane (15h30’).



Impinduka z’uyu mukino zatewe nuko sitade Ubworoherane izaba iberamo izindi gahunda zitandukanye na siporo kuwa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019.

Musanze FC izakina uyu mukino idafite abanyezamu isanganywe kuko Ndayisaba Olivier arwaye mu gihe Shema Innocent nawe afite amakarita atatu y’umuhondo.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru turi gusoza, Musanze FC yari yagaruye Mbarushimana Emile bita Rupali kugira ngo azabafashe muri uyu mukino kuko yari yarahagaritswe muri iyi mirimo.


Musanze FC na Bugesera FC zirongera guhurira kuri sitade Ubworoherane kuri uyu wa 5

Nyuma y’imyitozo y’umunsi umwe, Mbarushimana Emile yongeye kwirukanwa bityo abatoza bavuga ko hagati ya Imurora Japhet na Mbonyingabo Regis umwe muri aba azavamo umunyezamu uzafasha ikipe muri uyu mukino.


Imurora Japhet afite amahirwe yo kujya mu izamu

Imurora Japhet asanzwe ari umukino ukina imbere mu mpande akaba yanataha izamu mu gihe Mbonyingabo Regis asanzwe ari myugariro w’inyuma ahagana iburyo.


Mbonyingabo Regis ashobora kujya mu izamu

Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, Musanze FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 32 mu gihe FC Bugesera ari iya 13 n’amanota 31.

Dore uko amakipe azahura ku munsi wa 29 (15h30’):

Ku wa Gatanu Taliki 24 Gicurasi 2019

- Musanze FC vs Bugesera FC (Stade

-Gicumbi FC vs AS Muhanga (Gicumbi)

-Etincelles FC vs Mukura (Stade Umuganda)

-AS Kigali vs Police FC (Stade de Kigali)

-Kirehe FC vs Rayon Sports FC (Nyakarambi)

Ku wa Gatandatu Taliki ya 25 Gicurasi 2019

-Marines FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda)

-APR FC vs Espoir FC (Stade de Kigali)

-SC Kiyovu vs Amagaju FC (Stade Mumena)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND