RFL
Kigali

Rocky wamamaye kubera gusobanura Filime ahangayikishijwe n'uwamwibiye konti kuri Instagram akaba asigaye amwiyitirira

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2019 12:46
2


Uwizeye Marc uzwi ku izina rya “Rocky Kirabiranya” ni umusore uri mu bagezweho muri iki gihe kubera uburyio asobanuramo filime. Uyu musore mu minsi ishize yagaragaje ko yibwe konti ye ya Instagram ahita anafungura indi azajya akoresha. Icyakora kuri ubu ngo atewe impungenge nuko uwayitwaye agikomeje kuyimwitirira.



Mu minsi ishize ni bwo Rocky cyangwa se Kirabiranya nk'uko akunze kwiyita yatangaje ko yibwe konti ye kuri Instagram. Yahise agaragaza ko yibwe iyi konti atangaza inshya inshuti ze zajya zimubonaho. Icyakora nkuko yabitangarije Inyarwanda.com ngo ahangayikishijwe bikomeye n'uko uwatwaye konti ye atigeze ahindura amazine ye ndetse akaba anakomeje gushyiraho amafoto ye.

Rocky

Konti ya Rocky yibwe,...

Aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Rocky yagize ati” Urumva umuntu niba atarigeze ahindura amazina nakoreshaga noneho akaba anakomeje gushyiraho amafoto yanjye biroroshye ko yashuka abantu bagakomeza kugira ngo ni njyewe wenda nuwo ashutse akabyumva byoroshye, oya abantu babyumve si njyewe hato atazanakora ibyaha bikanyitirwa rwose.”

Rocky

Konti nshya ya Rocky,...

Rocky wamamaye kubera gusobanura filime avuga ko impungenge afite nundi wese yazigira, ahamya ko atazi neza ikihishe inyuma yo kwibwa konti ye bityo ngo ntiyakomeza kurebera ibiri gukorerwaho. Yongeye gushimangira ko nyuma yo kubona ko uyu wamwibye konti ye atigeze areka kumwiyitirira kuri ubu agiye gutunganya ikirego akagishyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha anishinganisha mu gihe haba hari ikibi gikozwe mu mazina ye hakazaba hari inzego zibizi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • keza christine4 years ago
    NDAGUKUNDA CYANE
  • ndimacumi.ndimuburundi3 years ago
    niwigane bibaho.kwibwa





Inyarwanda BACKGROUND