Pacson umwe mu baraperi ukomeye hano mu Rwanda, kuri ubu ari kurebana ay’ingwe n’usanzwe amukorera indirimbo umushinja kuba yaramwibye “Microphone” ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi Magana atatu y’u Rwanda. Laser Beat umusore usanzwe akorera Pacson indirimbo ahamya ko ikirego cye yamaze kukigeza mu bugenzacyaha.
Aya makuru yose Inyarwanda yayahawe na Laser Beat uhamya ko yibwe “Microphone” na Pacson ubwo yari ari kuri studio agiye gukoresha indirimbo, iki gihe ngo uyu mu producer yasohotse agiye kugura amazi aje abura Pacson yari asize kuri studio nyuma arebye neza abura igikoresho muri studio. Bitewe nuko nta wundi muntu yari yigeze yakira yewe nta n'uwahageze byatumye akeka Pacson.
Mu gutangira iperereza ryimbitse uyu musore yaje kubona amakuru ko Pacson afite iyi ‘Microphone’ ndetse ari kuyishakira umukiriya. Aha Laser Beat yagerageje kumushaka icyakora birangira amubuze cyane ko na telefone ye idacamo ndetse n'aho yari azi ko atuye akaba yarahimutse. Laser Beat atangaza ko yahise yiyambaza ubugenzacyaha bw’u Rwanda i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge abumenyesha uko byamugendekeye ndetse Pacson akaba ari gushakishwa.
Pacson ushinjwa ubujura,...
Abajijwe niba nta deni afitiye Pacson cyangwa ikindi cyaba cyatumye agwatira iyi ‘Microphone’ Laser Beat yarahiye ahamya ko nta deni na mba abamo uyu muhanzi ndetse nta n'ikintu na kimwe yaba amwishyuza. Icyakora yahamirije Inyarwanda ko atazaruhuka atabonye uyu muraperi kandi ngo amwishyure ibyo yatwaye. Nyuma yo kumenya aya makuru twagerageje kuvugana na Pacson icyakora ntibyadukundira kuko telefone ye igendanwa itari ku murongo.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA LASER BEAT USHINJA PACSO UBUJURA
TANGA IGITECYEREZO