RFL
Kigali

Abanyamakuru b'imikino bagiye gucakirana n'abakora imyidagaduro mu mukino wa gicuti

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2019 9:00
0


Muri iki gihe usanga abantu bakora umurimo umwe barakoze ihuriro, iri huriro rikabafasha gusabana, kuganira ku bibazo bahura nabyo ndetse no kubishakira ibisubizo. Kuri ubu amwe mu mahuriro yavutse mu Rwanda ni ayabanyamakuru yaba abakora imikino ndetse nab'imyidagaduro.



Aba ubusanzwe usanga bakunze kuba baziranye mu buzima ari inshuti, icyakora kuri ubu muri ruhago niwo mukino utangiye gufatwa nka "Derby" kubera uburyo bahigana ubutwari mbere y'umukino.buri ruhande yaba "Rwanda Showbiz Journalists Forum" na "AJSPOR" rurahiga gutsinda ndetse ibitego byinshi bagenzi babo.

AjsportUmukino uraba kuri uyu wa kane...

Uyu mukino wa gicuti ariko kandi unakomeye uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2019.ku kibuga cy'ishuri rya Kigali Parents saa cyenda zuzuye z'amanywa. Nubwo abenshi baziranye uyu ni umukino ugamije guhuza abanyamuryango b'impande zombi bakamenyana cyane ko nubwo badahuje ibyo bakora ariko bose bahuriye mu mwuga umwe.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND