RFL
Kigali

Nyuma yuko Casillas agize ikibazo cy’umutima, umugore we Sara Carbonero nawe yafashwe na Cancer

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/05/2019 14:56
0


Umugore wa Iker Casillas, Sara Carbonero yafashwe na Cancer nyuma y’ibyumweru bitatu gusa, Casillas umunyezamu wa FC Porto amaze afashwe n’indwara y’umutima.



Uyu mugore ukomoka mu gihugu cya Esipanye ufite imyaka 35 y’amavuko yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze ko afite ikibazo cya Cancer.


Aho yagize ati:”Mu minsi micye ni bwo nabonanye na Doctor wanjye unkurikirana, ansobanuriye ko mfite ikibazo cya Cancer, ubu biri kugenda neza kuko ndi gufata imiti”.

Sara Carbonero n'umugabo we Iker Casillas

Yakomeje avuga ati:”Ndizere ko byose bizagenda neza, ndi gufata imiti neza mfite umuryango unyitayeho, ndizera ko bizagenda neza”.

Sara Carborero na Casillas hamwe n'abana babo

Sara Carbonero Arévalo yavuzetse muri Gashyantare 1984, ni umunyamakuru w’imikino wa siporo mu gihugu cya Esipanye, guhera mu mwaka 2000, kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 2015, ubwo umugabo we yerekezaga mu gihugu cya Portugal, aho yasinyiye ikipe ya FC Porto.

Sara Carbonero ari gushaka amakuru kuri Iker Casillas nyuma yuko Esipanye igeze muri kimwe cya kane mu mwaka wa 2010

Sara Carbonero afite abana babiri afitanye na Iker Casillas, aho amakuru yuko yaba arwaye Cancer yagiye hanze nyuma yuko yari ari gutegura isabukuru y’imyaka 38 y’umugabo we Iker Casillas, wujuje imyaka 38 taliki ya 20 Gicurasi uyu mwaka.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND