Mu nkuru zo kugisha inama abasomyi bacu, tugiye kubagezaho ubutumwa twahawe n'umukobwa uvuga ko umusore wamwishyuriye amafaranha y'ishuri muri kaminuza, ubu arimo kumusaba urukundo kandi nyamara umukobwa yifite undi musore bakundana.
Mbanje kubasuhuza mwese abakunzi b’uru rubuga. Mbandikiye
ngira ngo mungire inama ku kibazo kinkomereye. Nkimara gukora ikizamini
cy’icyiciro rusange( tronc commun) twimukiye mu gipangu cyarimo undi mupangayi
w’umusore abana na mushiki we. Njye nari mfite imyaka 14. Uwo musore yari afite
imyaka 25. Mu by'ukuri narinkiri muto ku buryo sinarinzi gutandukanya
umugiraneza utagamije inyungu n’ubugiraneza bw'uko yankunze.
Njye namubonaga nk’umuntu w'umubyeyi udafite ikindi agamije
kuko yagiraga inshuti nyinshi z’abakobwa bazaga iwe ndetse abenshi
baranaryamanaga. Igihe cyarageze nsubira ku ishuri ampa amafaranga
y’impamba(argent de poche ) ariko yabikoze kumugaragaro kuko yayampaye avuga ko
ari ukumpemba ko natsinze ikizamini cya tronc commun.
Iyo nazaga mu kiruhuko, nabonaga anyitayeho bidasanzwe.
Narakomeje ngeze mu mwaka wa gatanu nibwo nabitekerejeho ko ashobora kuba
abikorera urukundo ankunda ariko sinagira icyo mubwira kuko ntacyo yari
yarambwiye cyerekeranye n’urukundo. Ubwo niko yanyohererezaga amafaranga ku
ishuri ariko njye simbyiteho kuko nabonaga ari mukuru kandi n’inshuti ze
z’abakobwa zahoraga iwe nanjye mbibona.
Igihe cyarageze ndangiza amashuri yisumbuye( secondaire)
ariko ntabushobozi nari mfite bwo gukomeza kaminuza. Ubwo amashuri yenda
gutangira arampamagara arambwira ati " Nshaka kukurihira ariko kubera
ukuntu iwanyu baziko ndi umusambanyi nabuze aho mbihera" Arambwira ngo
ugende ubabwire ko impamvu ngiye kukurihira turi inshuti.
Nuko birakomeza ariha umwaka wa mbere urangiye ahita ansaba
ubucuti. Ndamuhakanira ndamubwira ngo iyo menya ko aricyo agamije sinari
kwemera ko andihira. Aranyihorera aguma ku cyizere atekereza ko nindangiza
nzemera. Njye nta na gato namukundaga. Habura umwaka umwe ngo ndangize
naramubwiye ngo ntuzigere unshyira mubakobwa babahemu kuko sinigeze mbisezerana
nawe. Habura uwo mwaka umwe nibwo nabonye inshuti mubwira ko atakomeza
guhatiriza kuko ntamukunda, none yirirwa ampamagara arira ambwira ngo
naramuhemukiye ntazigera yongera gukunda,
Mungire inama, kuko mugihe cyose twamaranye ntiyigeze ansaba
ko turyamana ngo kuko urwo yankunze urudasanzwe. Yaranyubahaga, ariko sinigeze
mukunda. Mbigenze nte, ko ampamagara buri gihe ansabimbabazi kandi njye mfite
undi nkunda. Murakoze.
Niba na we ufite ikibazo kigukomereye wumva wagishaho inama,
wohereza ubutumwa bwawe kuri nkoreiki@gmail.com. Umwirondoro wawe ugirwa
ibanga, ikibazo kigashyirwa ku rubuga rwacu, abantu bakakugira inama.
TANGA IGITECYEREZO