RFL
Kigali

Yvan Ngenzi yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ntibikabe' irimo impanuro ku bakerensa imirimo y'Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/05/2019 16:47
0


"Twabyiyitirira dute ngo twibagirwe imirimo yawe, twabyiyitirira dute ko ari wowe utugize, twabyiyitirira gute ngo dukerense imirimo yawe, oya ntibikabe. Amashimwe yose ni ayawe, wowe wambaye icyubahiro, wowe muremyi w'ibihe,.." Ayo ni amagambo yumvikana mu ndirimbo 'Ntibikabe' ya Yvan Ngenzi.



Yvan Ngenzi ashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo 'Ntibikabe' nyuma y'iminsi micye ashyize hanze iyo yise 'Waramfiriye' yakoranye n'abahanzi banyuranye. Kuri ubu uyu muhanzi ari mu myiteguro y'igitaramo ‘Ntahemuka Live Concert’ kizarangwa n’umuziki wa Gakondo w’umwimerere. Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com iki gitaramo kizaba tariki 21 Nyakanga 2019.


Yvan Ngenzi ni umuhanzi ufite umwihariko wo gukora injyana Gakondo ndetse kuri ubu ni we ukunzwe cyane muri iyi njyana mu bakora umuziki wa Gospel. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ‘Ntahemuka’, ‘Ndamushima’, ‘Uri umwami’, ‘Garuka’, ‘Mu gituza cyawe’ yakoranye na Aime Uwimana na Brenda, n’izindi. Izina rye rizwi na benshi mu bataha ubukwe cyane cyane ubw’abakristo dore ko uyu musore atumirwa henshi mu rwego rwo gufasha abageni kuryoherwa n’umunsi wabo w’ubukwe.


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTIBIKABE' YA YVAN NGENZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND