RFL
Kigali

Umuhanzi Yvan Muziki wo mu muryango wa Masamba Intore afungiye muri Uganda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/05/2019 15:54
0


Yvan Muziki ni umuhanzi w’Umurundi ufitanye isano ya hafi na Masamba Intore kimwe na Jules Sentore. Yvan Muziki usanzwe atuye mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, kuri ubu afungiye muri Uganda aho afunganywe n’itsinda ry’abantu barindwi bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.



Yvan Muziki benshi bamumenye mu ndirimbo nka Kayengayenge’ (isubiyemo), ‘Ntunsige’, ‘Nkumbuye’, ‘ Cherie’ na Urban Boys na ‘Byabihe’ yakoranye na Uncle Austin n’izindi nyinshi. Afite inkomoko mu Rwanda no mu Burundi, nyina ni umunyarwandakazi akaba avukana na se wa Masamba na Sentore, n’aho papa we akaba ari Umurundi igihugu azwimo cyane ndetse yubatsemo izina rikomeye.

Yvan Muziki

Yvan Muziki yafatanywe n'abandi bakurikiranyweho kwinjiza ibiyobyabwenge muri Uganda

Uyu musore aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2018 aho yanakoranye ibitaramo na Intore Masamba kimwe na Jules Sentore. Uyu musore yafatiwe ku kibuga cy’inde cya Entebbe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2019 ari kumwe n’itsinda ry’abantu batandatu barimo abagande batanu n’umunya Sierra Leone umwe. Aba bose bakaba bari bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge nk'uko umuvugizi wa Polisi muri Uganda yabitangarije itangazamakuru bakimara kwerekanwa.

Yvan Muziki

Muri Kanama 2018 uyu musore yakoreye igitaramo mu Rwanda, iki akaba yaragikoranye na Intore Masamba,...

Amakuru aturuka muri Uganda ahamya ko Polisi yataye muri yombi iri tsinda imaze kubona amakuru yuko hari abantu bafite ibiyobyabwenge babasaka bakabafatana ibiro 16.5 bya Heroine. Kugeza ubu abafashwe bose bacumbikiwe na Polisi ya Uganda mu gihe iperereza rigikomeje ngo hakusanywe dosiye bagezwe imbere y’ubutabera bwa Uganda.

UMVA HANO INDIRIMO “BOOBOO” IRI MU ZIKUNZWE UYU MUHANZI AHERUTSE GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND