RFL
Kigali

Usengimana na Nshimirimana barasabwa gufasha Buidcon ikabona inota rimwe rizayigeza mu mikino Nyafurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/05/2019 15:48
0


Usengimana Faustin myugariro w’umunyarwanda ukina muri shampiyona ya Zambia ndetse na Nshimirimana David, umurundi bakinana mu bwugarizi, barasabwa gufasha iyi kipe nibura kubona inota rimwe kugira ngo bazakine imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Confederation Cup).



Shampiyona ya Zambia (Zambia Super League) y’uyu mwaka w’imikino 2018-2019 yakinwe n’amakipe 20 agabanyije mu matsinda abiri (A,B). Buidcon FC ya Usengimana Faustin (Rwanda) na Nshimirimana David (Burundi) iri mu itsinda rya kabiri (B) aho iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 30 mu mikino 17 bamaze gukina. Green Eagles FC ni yo iri ku mwanya wa mbere n'amanota 35.


Nshimirimana David (25) na Faustin Usengimana (31) bakomeje kwitwara neza muri Zambia

Muri Shampiyona ya Zambia (Zambia Super League) bateganya ko buri tsinda riba rigomba kuzamura amakipe abiri ya mbere bityo bikaba amakipe ane (4). Ikipe zabaye iza mbere mu matsinda zihita zibona itike yihuta ijya mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League) mu gihe amakipe yasoje ari aya kabiri ajya mu mikino yatwaye ibikombe by’ibihugu cyangwa yaje mu myanya ya kabiri bitewe n’amategeko ya CAF agenga iyo shampiyona cyangwa amakipe igihugu cyemererwa gusohora (Total CAF Confederation Cup).


Buidcon FC ni ikipe ihagaze neza mu bwugarizi kuva yabona Nshimirimana David na Faustin Usengimana

Buidcon FC ya Usengimana Faustin na Nshimirimana David kuri ubu irasabwa nibura kuzabona inota rimwe mu mukino bazakina na Power Dynamos ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019 kugira ngo bizere kujya muri Total CAF Confederation Cup. Power Dynamos iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 23.

Buidcon FC irasabwa iri nota kuko Nkwazi FC ibari inyuma ku mwanya wa gatatu n’amanota 28 mu mikino 17. Mu gihe yatsinda umukino isigaje yahita igira amanota 31 bityo Buidcon FC igasigara. Nkwazi FC izasura Lumwana Radiants ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019. Lumwana Radiants iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota 15.


Usengimana Faustin (31) yereka bagenzi be aho bagomba guhagarara bakugarira neza

Buidcon FC ifite amahirwe menshi yo kubona inota isabwa mu mukino izahuramo na Power Dynamos kuko ubwugarizi bwa Nshimirimana David na Faustin Usengimana bwizewe cyane muri Zambia kuko ubufatanye bwabo bwatumye iyi kipe yongera kugabanya umubare w’ibitego yinjizwa. Buidcon FC imaze kwinjizwa ibitego bitatu (3) mu mikino 12 bakinnye bakoresheje aba basore babiri.

Aganira na INYARWANDA, Usengimana Faustin yavuze ko ubu umukino bazahuramo na Power Dynamos iwayo bawiteguye neza kandi bashaka amanota atatu y’umunsi kugira ngo bizere kuzakina imikino Nyafurika ya 2019-2020. Usengimana avuga ko gukinana na Nshimirimana David byatanze umusaruro ku ikipe yabo ya Buidcon FC.

“Turasabwa gutsinda cyangwa byakwanga tukabona inota rimwe kuko ni bwo twakizera gukina imikino Nyafurika mu gihe Nkwazi yaba yatsinze. Njyewe na David (Nshimirimana) navuga ko twahise tumenyerana byihuse kuko nta kibazo turateza mu bwugarizi. Tumeze neza nta kibazo”. Usengimana


Usengimana Faustin avuga ko ameze neza muri Zambia nta kibazo afite kuko anabona umwanya uhagije wo gukina

Usengimana Faustin yakinnye muri APR FC na Rayon Sports mbere yo kujya muri Khaitan muri Qatar, ikipe yavuyemo ajya muri Buidcon FC muri Zambia.


Buidcon FC bakomehe kwitegura umukino wa nyuma wa shampiyona bazasuramo Power Dynamos ku Cyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND