RFL
Kigali

Ricca Michaella Kabahenda azahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global yari imaze imyaka ibiri itaba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/05/2019 16:26
0


Ricca Michaella Kabahenda wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda 2019, yatumiwe kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage Global azabera muri Ghana. Iri rushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ritaba cyane ko ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2017 aho u Rwanda rwahagarariwe na Mutoni Jane.



Irushanwa Miss Heritage Global ryari rimaze imyaka ibiri ritaba, ibyatumye abegukanye amakamba ya Miss Heritage mu Rwanda mu myaka ibiri ishize batabasha kuryitabira. Kuri ubu nyuma yo kwisuganya bakiyemeza kongera kuritegura amakuru ava imbere muri Rwanda Inspiration Back Up ahamya ko bamaze kwakira ubutumire bwa Ricca Michaella Kabahenda wegukanye ikamba rya Miss Heritage 2019 ngo azitabire Miss Heritage Global.

Iri rushanwa uyu mwaka byitezwe ko rizaba muri Kanama 2019 rikabera muri Ghana aho Ricca Michaella Kabahenda yamaze kubona ibyangombwa byose nkenerwa kugira ngo azaryitabire. Ubwo riheruka kuba mu mwaka wa 2016-2017 Mutoni Jane waserukiye u Rwanda yagizwe igisonga cya mbere cya Miss Heritage Global mu gihe Umufaransakazi witwa Théodora P. Marais ari we watahanye iri kamba.

Ricca Kabahenda

Ricca Michaella Kabahenda (Ibumoso) ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Heritage 2019 na Lydia Dushimimana Miss Heritage 2018 (Iburyo)

Ni ku nshuro ya Kane u Rwanda rugiye kwitabira irushanwa rya Miss Heritage Global risanzwe ribera muri Afurika y’Epfo. Mu mwaka wa 2014 hagiyeyo uwitwa Marlenne Mutoniwase, muri 2015 u Rwanda ruserukirwa na Bagwire Keza Joanah [icyo gihe yabaye igisonga cya kane] naho mu mwaka wa 2016 hajyayo Mutoni Jane [wabaye igisonga cya mbere].


Miss Ricca Michaella Kabahenda azahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND